U Rwanda na RDC byongeye guhurira ku meza y’ibiganiro i Luanda, menya ibyimbutse kuribyo biganiro.
Ni ukuva ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 20/08/2024, intumwa za Leta ya Kinshasa n’iza Kigali zahuriye i Luanda muri Angola, ku mpamvu z’u mutekano w’u Burasirazuba bwa RDC na karere kose muri rusange.
Iz’intumwa z’ibihugu byombi ziyobowe n’ab’aminisitiri b’ubanyi n’amahanga, ku mpande zombi.
Amakuru nk’uko abivuga, Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Angola, Téte António, niwe wayoboye ibi biganiro bizamara iminsi ibiri aho byatangiye kuri uyu wa Kabiri.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe akaba ariwe uhagarariye intumwa z’u Rwanda muri ibi biganiro, mu gihe Thérèse Kayikwamba Wagner nawe ari we uyoboye izaje ziva muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ibi biganiro bikaba byarashizwe mu maboko ya perezida wa Angola, João Lourenço, nk’umuhuza washyizweho n’umuryango w’ubumwe bwa Afrika.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Angola, akoresheje urubuga rwa x yavuze ko ibiganiro by’amahoro bikomeje kandi icyizere cy’umubano mwiza kikaba gihari.
Mu biganiro kandi biheruka muri iki gihugu, byafatiwemo imyanzuro yari yitezweho umuti w’ibibazo bimaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse yabaga ishyigikiwe n’u Rwanda n’indi miryango mpuzamahanga.
Lourenço ubwe wenyine, nk’umuhuza muri ibi biganiro aheruka gutangariza abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’ubuhahirane uhuza ibihugu byo mu majyepfo ya Afrika( Sadc) ko hari umugambi wo kugarura amahoro yagejeje ku bakuru bibihugu, uw’u Rwanda n’uwa RDC. Ibyo akaba yarabibabwiye mu rugendo aheruka kugirira i Kigali n’i Kinshasa mu cyumweru gishize.
MCN.