U Rwanda na RDC waruzi ko byagiranye amakimbirane kuva no mu myaka myinshi ishize, ibirambuye.
Muri iyi nkuru turagaruka ku bihe byagiye biranga umuryane wagiye uba hagati ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’igihugu cy’igituranyi cyayo aricyo u Rwanda.
Mu 1961 -1964, dusanga nyuma y’urupfu rwa Emery Patrice Lumumba, ubutegetsi bwa Kinshasa bwaribuyobowe na Kasavubu Desire, icyo gihe bwashinje u Rwanda na bwo bwaribuyobowe na Kayibanda
gushigikira umutwe wa MNC waruyobowe na Moïse Chombe warwaniraga ukwikukira kw’intara ya Katanga. Uyu mutwe wa MNC wanashinjwaga kandi kuba hamwe n’abacanshuro b’Ababiligi n’Ababafaransa.
Iyi ntambara yari ihanganishije umutwe waruyobowe na Moïse Chombe wa MNC n’ubutegetsi bwa Kasavubu, amateka atubwira ko yitirirwaga Shikaramu, ari we Jean Shkalam umusore w’Umubiligi warufite imyaka 18 y’amavuko.
Yar’i ntambara yagaragazaga ko intara ya Katanga ndetse n’iya Kisangani bishobora gutangaza kwikukira, mu gihe n’uwitwa Pierre Mulele na we atari yoroheye u Burasirazuba bw’iki gihugu, aho yashakaga kwigarurira Kivu zombi, kugira ngo na zo zibe igihugu cyigenga .
Cyokoze nyuma yabwo, General Mobutu warwanaga ku ruhande rwa Kasavubu yaje ku muhirika k’ubutegetsi (coup d’etat) mu 1965, ahita ayobora, ariko na we nyamara akomeza kurwana n’iriya mitwe, ndetse aza kwiyambaza Abanyamerika baramushigikira, kuko bahise bamwoherereza abacanshuro bo kumufasha kurwana iyo ntambara.
Iyi ntambara yaje kurangira uyu muyobozi w’izi nyeshyamba za MNC, Moïse Chombe ashimuswe, binagaragazwa ko yashimutiwe mu ndege, kuko yagiye kwisanga ari muri Algérie, bityo aba ari naho afungirwa mu 1967 .
Nyuma Zaïre ari na yo yaje guhinduka Repubulika ya demokarasi ya Congo yakoze amasezerano Mpuzamahanga asaba u Rwanda rw’icyo gihe gutanga inzira maze Shikaramu agacyurwa iwabo n’abacanshuro be, kimwe nk’uko twabibonye n’ejobundi kuba nya Romaniya bacyuwe iwabo banyuze ku butaka bw’u Rwanda, nyuma yogukubitwa na M23 i Goma no mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Icyo gihe Amerika yategetse u Rwanda gutanga inzira, yongera nogutegeka Ababiligi guhita bava muri RDC bagataha ntayandi mananiza.
Mu 1973, Congo ( Zaïre) yashinjwe gufasha Juvenale Habyarimana guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda mu Rwanda.
Nanone kandi mu 1996 u Rwanda narwo rwateye inkunga ikomeye Laurent Desire Kabila wari umuyobozi mukuru w’u mutwe wa FDL uwaje kuvanaho ubutegetsi bwa Mubutu.
Kuri ubu hari ababona ko iyi ntambara RDC irimo ishobora kuba ari yo ntambara yanyuma igiye kurwana.
Ikiri kwibazwa n’uburyoki RDC izarwana n’abari kuyirwanya.
Hagataho, Congo yongeye kwiyambaza Amerika n’ubundi nk’uko yabikoze ubushize, nk’uko twabibonye haruguru.
Ku rundi ruhande, ese M23 na Twirwaneho bifite ababishigikiye kugira ngo bihangane na RDC yohereje abasirikare ibihumbi 60 byo kubarwanya? Ndetse ikaba ishigikiwe n’u Burundi kandi yiyambaje na Leta Zunze ubumwe z’Amerika! Cyangwa se koko Amerika izayifasha ku rwana uru rugamba?
Igisubizo bwana Bravo Sibomana yahaye Minembwe Capital News, ubwo twaganiraga na we kuri iyi ngingo yagize ati: “M23 na Twirwaneho ni mitwe idasanzwe kuko bo barwanirira ukubaho kwabo. Iyo ni yo mpamvu ibatera gutsinda. I Goma na Bukavu barwanye n’ingabo z’ibihugu navuga ko birenze ukubivuga, ariko baratsinze. Barwanye na Malawi, Afrika y’Epfo, Tanzania, ingabo z’u Burundi n’iz’u muryango w’Abibumbye, Monusco, n’izindi izo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwari bwiyambaje zose, udasize n’izayo(FARDC), ariko igitangaje izo ngabo zose barazitsinda.”
Yakomeje avuga ko RDC yari yiteze ko amasezerano y’amahoro ya Washington asinywa maze ngo uyu mutwe wa
M23 ugasubira inyuma, ingabo z’iki gihugu zikongera kugenzure Goma na Bukavu, n’ibibuga by’indege byaho, ariko ikigaragara n’uko M23 yiteguye kuja mu biganiro by’i Doha muri Qatar, na ho ibyo gusubira inyuma bisa nibyo yamaze gutesha agaciro. Ari nabyo byatumye Kinshasa yongera kugaragara muri gahunda ndende yo kurwanya iyi mitwe yombi yivuye inyuma.
Kugeza ubu igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kabone nubwo gikomeje kwisuganya kurwana bya makundura, ariko kiracyakomeje kugaragara nk’icyatsinzwe n’urugamba nubwo rukirimo.
Ikibazo cy’ibazwa aha ni kigiye gukurikiraho, nyuma y’i bi.
Bravo Sibomana, nk’Umusesenguzi, yavuze ko Congo yakoresheje uko ishoboye kose, ariko ikiyigeza kugisubizo kirambye, byarayinaniye, ahubwo gusa, ngw’abona isigaje kuyamanika, ubundi ikayoboka iyi mitwe ibiri uwa M23 n’uwa Twirwaneho, maze ngw’amahoro agasagamba muri iki gihugu.
Uyu munsi rero Congo yiteguye kurwana intambara yanyuma, nk’uko Umusesenguzi yakomeje abivuga, ngo kubera ko ibona ‘amasezerano yasinyanye n’u Rwanda i Washington adashirwa mubikorwa.
Guhangana kwa RDC na M23, biri muri bimwe byongera umwuka mubi hagati yayo n’u Rwanda, ni mu gihe iki gihugu cy’u Rwanda kiyishinja gufatanya n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda no gufatanya n’uyu mutwe w’iterabwoba mu mugambi wo gutera u Rwanda, ibituma rukomeza ingamba z’ubwirinzi ku mipaka. Na ho RDC ikarushinja gutera inkunga uyu mutwe wa M23 ibyo uyu mutwe utera utwatsi, ndetse ubwarwo na rwo rwabihakanye inshuro nyinshi.
Ibi ntibitera umwuka mubi ku Rwanda na Congo gusa, n’u Burundi na bwo, kuko nabwo bushinjwa gukorana n’uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, ndetse no kugambirira kurimbura Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange.