U Rwanda n’u Burundi mu nzira zo kumara impaka hagati yabyo.
U Rwanda rubinyujije muri minisitiri warwo w’u banye n’amahanga, rwatangaje ko igihugu cyabo n’u Burundi biri mu nzira zo kumvikana.
Hari hashyize igihe kirekire u Rwanda n’u Burundi bidacyana uwaka, ariko umwuka mubi wongeye gututumba cyane cyane mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, nyuma y’aho perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye atangaje ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu cye rubinyujije mu mitwe irwanya igihugu cye.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, abinyujije kuri x yatangaje ko u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira zo kumvikana, aho yagaragaje neza ko abategetsi b’ibi bihugu byabo bari mu bikorwa byo kumvikana.
Nk’uko yabitangaje yagize ati: “Ibikorwa birimo kuba hagati y’abategetsi b’ibi bihugu u Rwanda n’u Burundi. Igisubizo cya politiki gishobora kuboneka ku makimbirane mu Burasizuba bwa RDC.”
Umubano mubi hagati y’ubutegetsi bw’u Burundi n’u Rwanda wari umaze imyaka utari mwiza, ariko wongeye kuzamo agatotsi ubwo u Burundi bwoherezaga ingabo zabwo muri RDC zifatikanya n’ingabo z’iki gihugu na FDLR kurwanya m23.
Icyo igihe u Rwanda rwagaragaje ko rutishimiye icyo gikorwa kuko bashinjaga ingabo za Congo gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Gusa, u Burundi nabwo bwagiye bushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa Red-Tabara urwanya iki gihugu cy’u Burundi, kandi ko narwo rukorana byahafi n’umutwe wa m23 uwo nawo bashinja gufatanya n’uwo mutwe wa Red-Tabara.
Muri uyu muhate wo kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi, bivugwa ko mu byumweru bike bishyize habaye inama zirenze imwe zahuje abakuru b’ubutasi bwa gisirikare b’ibihugu byombi. Nubwo bitaremezwa ku mugaragaro.
Hagataho, imyaka 10 irarangiye ibihugu byombi bifitanye umubano mubi, kuko ni ukuva mu mwaka wa 2015.
Kuva icyo igihe kugeza ubu, imyaka 10 irarangiye umubano utifashe neza, nubwo hagiye haba imihate itandukanye yo kugerageza kongera kubana neza hagati y’ibi bihugu byombi bisanzwe ari ibituranyi.