U Rwanda rudaciye ku ruhande rwasubije RDC iheruka kuvuga kuri FDLR.
U Rwanda rubinyujije kuri minisitiri warwo w’ubanye n’amahanga, Olivier Nduhungurehe, yatangaje ko bitangaje kubona guverinoma ya Kinshasa yihutira guhakana ko Abanyarwanda bari gutaha batari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu gihe n’ubundi byasabye ko aho bari bacumbitse hafatwa n’umutwe wa M23 bakabona kuhava mu mahoro basubira mu gihugu cyabo.
Minisitiri Nduhungirehe akoresheje urubuga rwa x, yanditse avuga ko bitangaje kubona iyo havuzwe iby’Abanyarwanda bafashwe bugwate na FDLR, ugira utya ukabona hasubije Leta y’i Kinshasa.
Yagize ati: “Ubwo rero iyo tuvuze ku Banyarwanda bafashwe bugwate na FDLR, guverinoma ya Kinshasa ni yo yihutira gusubiza mu mwanya wa FDLR. Igitangaje iyi Leta ntikinihisha ko iha ubufasha uwo mutwe w’iterabwoba! Niba iyo Leta yarifuzaga gucura izo mpuzi z’Abanyarwanda kuki byasabye gutegereza ko AFC/M23 ifata ibice izo mpuzi zikabona gutaha.”
Yongeye ati: Niba mbere byaravugwa ko u Rwanda rukura abaturage barwo mu gihugu kimaze imyaka 30 gifite amahoro rubajyana mu bice bidatekanye bya RDC byazahajwe n’intambara, iki ni cyo kinyoma cy’Abanyekongo, imvugo zishishikariza urwango n’ibikorwa byo kugirira nabi Abanyarwanda n’Abanye-kongo bavuga ikinyarwanda.”
Kugeza ubu Abanyarwanda barenga 1500 bamaze gucyurwa abenshi bakiriwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushashi mu karere ka Rusizi, kuko iya Kijote babanje kujyanwamo ifite ubushobozi bwo kwakira abatarenze 500 gusa.
Leta y’i Kigali n’iya Kinshasa hamwe na HCR byagiranye amasezerano yo gufasha impunzi z’Abanyarwanda zishaka gutaha ku bushake, harimo ayashyiriweho umukono i Kigali tariki ya 17/02/2010 n’aya Kinshasa yo ku itariki ya 24/10/1994, ariko yose RDC ntiyigeze igaragaza ubushake bwo kuyashyira mu bikorwa bitewe n’imikoranire ya hafi yagiranye n’abahoze mu butegetsi bwateguye kandi bukanashyira mu bikorwa jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.