Guverinoma ya Kigali, irashinja umukuru w’igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kurangwa n’Indimi zibiri (2).
Kigali, ibinyujije mu muvugizi wayo w’u ngirije Alain Mukuralinda, baranenga Félix Tshisekedi, kuba afite indimi zibiri. Nk’uko yabivuze n’uko ngo perezida Félix Tshisekedi muri ibi bihe by’amatora y’imirije muri RDC, akomeje kubwira abaturage be ko umukuru w’igihugu c’u Rwanda, Paul Kagame, kwari mubi k’urundi ruhande Tshisekedi akemera gukorana ibiganiro na perezida w’u Rwanda.
Ibi Mukuralinda, yabitangaje ubwo yarafite ikiganiro kuri TV1, yagize ati: “Nonese Tshisekedi niba avuga ati Perezida Paul Kagame, nda mwifuriza gupfa, tuzahurira mw’Injuru, ahandi akamugereranga nka Hitler, hanyuma Intumwa za leta Zunze Ubumwe za Amerika za muhamagara akemera kuganira nawe, ubwo izondimi aho nishashya?”
“Kuki Perezida Félix Tshisekedi, yemera kuganira nizo ntumwa ariko yagera imbere y’abaturage mu gihe cyo kw’iyamamaza akavuga ibindi? Ibyo nibyo Abantu ba kwiye gusuzuma, no gusesengura.”
Yakomeje avuga ati: “Ikimenyimenyi, abashasha nabo bari kw’iyamamaza bahonda k’u Rwanda ngo niho bakunda batorwe. U Rwanda baruhinduye urwitwazo.”
Mukuralinda, yagaragaje ko Tshisekedi afite indimi zibiri kuko ibyo abwira abaturage be bitandukanye nibyo abwira intumwa za leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yanashimangiye avuga ko biriya Tshisekedi n’abandi ba kandida batuka u Rwanda m’urwego rwo kugira ngo bazabone amajwi mu matora.
Congo Kinshasa n’u Rwanda, bya komeje kwitana ba mwana ni mugihe Kinshasa ishinja Kigali gufasha u mutwe wa M23, ibyo u Rwanda rwagiye rubitera utwatsi hubwo Kigali igashinja ubutegetsi bwa Kinshasa guhindura u mutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide, ingabo z’igihugu cyabo.
Bruce Bahanda.