U Rwanda ruyoboye Afurika mu Bucukuzi bwa Tungsten, Umusaruro warwo ugera ku Isoko ry’Igisirikare cya Amerika
U Rwanda rukomeje kuba ku isonga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika, by’umwihariko mu bucukuzi no gutunganya Tungsten, nyuma y’uko ikigo Trinity Metals Group gitangije ku mugaragaro ibikorwa byacyo by’ubucukuzi n’itunganywa ry’aya mabuye y’agaciro mu kirombe cya Nyakabingo, giherereye mu Karere ka Rulindo.
Iki kirombe kimaze gutera intambwe igaragara mu rwego rw’inganda z’ubucukuzi, aho umusaruro wacyo ugera kuri toni zirenga 1,200 za Tungsten buri mwaka, bigatuma gifata umwanya w’imbere mu gihugu ndetse no ku rwego rwa Afurika. Uwo musaruro ntugarukira ku isoko ry’imbere mu gihugu gusa, ahubwo wageze no ku masoko akomeye ku rwego mpuzamahanga.
Mu rwego rwo kongera agaciro n’icyizere ku mabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda, Tungsten ituruka i Nyakabingo igurwa n’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu ruganda Global Tungsten and Powders, rumwe mu nganda zikomeye ku isi mu gutunganya no gukoresha aya mabuye y’agaciro mu by’ikoranabuhanga n’inganda z’umutekano.
Ibi bigaragaza icyizere gikomeye amahanga afitiye u Rwanda, by’umwihariko mu micungire inoze y’umutungo kamere, ubunyamwuga mu bucukuzi, ndetse n’iyubahirizwa ry’amahame mpuzamahanga agenga isoko ry’amabuye y’agaciro adafite inkomoko mu makimbirane. Ni n’intambwe ikomeye ishimangira uruhare rw’u Rwanda mu guhangana n’amarushanwa ku isoko mpuzamahanga ry’amabuye y’agaciro y’ingenzi mu nganda z’isi ya none.
Iterambere rya Trinity Metals Group i Nyakabingo rifatwa nk’urufunguzo mu kongera imirimo ku baturage, guteza imbere imibereho y’abaturage b’aho rukorera, no kongera umusanzu w’urwego rw’ubucukuzi ku bukungu bw’igihugu, bigashyira u Rwanda mu murongo w’ibihugu bifite ijambo rikomeye mu bucukuzi bwa Tungsten ku rwego rw’isi.






