Uturere tw’u Rwanda duhana imbibi na Repubulika ya demokarasi ya Congo bavuga ko badatewe ubwoba n’intambara ibera muri Congo, ngo kuko igihugu cy’u Rwanda kirinzwe.
Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo nti bwahemye gushotora u Rwanda kuva imirwano y’ubura mu mwaka w’2021, hagati ya M23 n’ingabo za RDC, nabo bafatanije uru rugamba.
Perezida Félix Tshisekedi yakomeje kugaragaza ko ashaka gutera u Rwanda ngo yarangiza agakuraho ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame, ari nabyo byatumye leta y’u Rwanda yibikaho ubwirinzi bwo mu kirere no k’ubutaka.
Kuri ubu u Rwanda rwa sohoye itangazo bavuga ko bafite ubwirinzi bwo mu kirere, ari abaherutse kuvuga ko bifuza kurasa u Rwanda bakoresheje i bisasu bya kure, rukaba ruvuga ko rufite gihamya ko aba bivuze bafite indege z’intambara.
Umuvugizi w’u Rwanda w’ungirije Alain Mukuralinda, yavuze ko ibi ba bitangaje nyuma y’uko perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, atangaje we ubwe ko naramuka yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu azarasa mu Rwanda yibereye i Goma.
Ati: “Ijambo rivuzwe na perezida w’igihugu icya ri cyo cyose, perezida ni urwego ntabwo tugomba kurifata nk’imikino. Niba avuga ngo njye mfite drone nshobora kurasira noneho i Goma nkarasa i Rubavu cyangwa se Muhanga cyangwa se i Kigali, nta bwo tugomba kubifata nk’imikino.”
Hari ubwo abasirikare ba Congo Kinshasa bagerageje kwinjira k’u butaka bw’u Rwanda banyuze Rubavu, aba bigerageje bose byarangiye bahasize ubuzima abandi bagafatwa mpiri.
Mu bushotoranyi bw’icyo gihugu hari n’ibisasu byatewe k’u butaka bw’u Rwanda ahanini nko mu bice byicyo gihugu bihana imbibi na Repubulika ya demokarasi ya Congo, inzego z’u mutekano w’u Rwanda n’ubuyobozi bw’ibanze bakaba hafi y’abaturage.
Perezida w’u Rwanda y’izeje abaturage baturiye i gihugu abereye umuyobozi ko umutekano w’u Rwanda urinzwe ko ndetse ntanigishobora kuruhungabanya, ibi yabivuze ubwo kandi basoza ga umwaka w’2023, ndetse no mu nama y’umushikirano.
K’urundi ruhande imirwano ibera mu Burasirazuba bwa RDC ikomeje gusatira igana mu Mujyi wa Goma, n’ubwo bigaragara ko M23 idashaka gufata uy’u Mujyi wingenzi ku mabuye y’agaciro, ni mugihe uy’u mutwe uri mu ntera y’ibirometre 15 mu bice byo muri teritware ya Nyiragongo. Muri axe ya Masisi aba barwanyi bari mu birometre 27 n’u Mujyi wa Goma.
Bruce Bahanda.