Leta y’u Rwanda yavuze ko yo idashobora gufata icyemezo nk’icyo u Burundi bwafashe cyo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi.
K’u wa Kane, tariki ya 11/01/2024, n’ibwo leta y’u Burundi yafashe ingingo y’ihuse yogufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi. Icyogihe minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu c’u Burundi Martin Niteretse, yahise atangaza ko nta muntu wemerewe gukoresha inzira yo k’ubutaka ya mbukiranya ibihugu byombi.
Martin, yashimangiye ko badashaka ko Abanyarwanda iki cyemezo cyasanze bakiri mu Burundi bagomba gutaha.
Nyuma y’ubu gato leta ya Kigali yasohoye itangazo rimenyesha ko ibabajwe nibyo u Burundi bwa fashe byo gukinga imipaka ko kandi binyuranye n’amategeko agenga imigenderanire n’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba(EAC).
Umuvugizi wa Guverinema ya Kigali Alain Mukuralinda yavuze ko Abanywanda bakiri k’u butaka bw’u Burundi bagomba kwitabwaho na leta y’u Burundi.
Yagize ati: “Ugomba gukora ibishoboka byose umutekano w’Abanyarwanda udashaka ku butaka bwawe uka w’ubahiriza kugeza igihe bazinjirira mu gihugu cyabo.”
Mukuralinda yashimangiye ko u Rwanda icyo rwa kora ari u kwakira Abanyarwanda birukanwe mu gihugu c’u Burundi mu gihe baba bageze k’u mipaka.
Yagize ati: “Ariko nta bwo ari u Rwanda rwavuga ngo rugiye kwinjira mu Burundi rugiye kubazana, nkekereka u Burundi bubitangiye uburenganzira.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rutarabona Abanyarwanda birukanwe mu Burundi ngo n’ubwo bikomeje kuvugwa mu makuru.
Ati: “Nta Banyarwanda turabona birukanwe mu Burundi. Hari abari bariyo batuyeyo , hari n’abari mu bucuruzi byenda nabigayo.”
Umuvugizi wa Guverinema y’u Rwanda yahumurije Abarundi batuye mu gihugu c’u Rwanda ko ntacyo bazaba , ati: “Rwose Abarundi batuye mu gihugu c’u Rwanda baryame basinzire ntacyo bazaba bakore ibyo bagomba gukora ntacyo bikanga kubera ingingo leta y’u Burundi yafashe yo gufunga imipaka.”
Gusa Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Guverinema y’u Burundi, Albert Shingiro mu Nama yakoranye n’Inteko Nshinga mategeko y’u Burundi, yavuze ko igihugu cye cyafunze imipaka yo k’ubutaka gusa ariko iy’ikirere ifunguye kuri buri wese. Iy’i Nama yabaye ejo hashize k’u wa Gatanu.
Bruce Bahanda.