U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w’u mutekano warwo, Vincent Biruta yagiye mu biganiro by’i Doha muri Qatar gushyigikira umutwe wa M23.
Ku itariki ya 21/07/2025, RDC ibinyujije kuri minisitiri w’u mutekano wa RDC, Jaquemin Shabani, wari mu bitabiriye ibiganiro by’i Doha yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa, avuga ko minisitiri Biruta w’u Rwanda yagiye i Doha nk’umwe mu bayobozi ba AFC/M23, ngo nk’uko na we ubwe yabigiyemo nk’ushigikiye intumwa za RDC.
Minisitiri Nduhungirehe mukumwamagana, yasobanuye ko tariki ya 27/06/2025, ubwo u Rwanda na RDC byahuriraga i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika bigashyira umukono ku masezerano y’amahoro, umunyamabanga wa Leta ya Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga yasabye abahagarariye ibi bihugu n’abo ku mpande zombi zibishyigikiye ko bahurira kuri ambasade ya Qatar i Washington DC, kugira ngo baganire ku ntambwe ikurikiraho.
Ati: “Muri ibyo biganiro by’itabiriwe na minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC, uw’u Rwanda na Togo, umunyamabanga wihariye wa Amerika, Massad Boulos, minisitiri wa Qatar yasabye impande zombi n’abashyigikiye amasezerano y’amahoro ya Washington kohereza intumwa zikurikirana ibiganiro bya Doha, hashingiwe ku kuba izi gahunda zombi zuzuzanya.”
Avuga ko u Rwanda rwitabiriye ibi biganiro bivuye ku busabe bwa Qatar, kandi ko bwa bibayemo nk’indorerezi nk’uko byari bimeze kuri Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe. Ibi rero bitandukanye nibyo minisitiri wa RDC Shabani yatangaje.
Ni mu gihe kandi no mu biganiro byabanjirije ibi biheruka, Biruta na Shabani bari babyitabiriye, gusa bivugwa ko Shabani we mu kubyitabira yari yagiye gushyigikira uruhande rwa RDC, atari nk’indorerezi nk’uko byari biteganyijwe.