Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

U Rwanda rwanenze Raporo iheruka gusohoka y’umuryango wa L’ONI ishinja Ingabo zabo gufasha umutwe wa M23 urwanya leta ya Kinshasa.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 23, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Leta ya Kigali, yagize icyo ivuga kuri raporo ishinja Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), gufasha umutwe wa M23 urwanya Kinshasa.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 23/06/2023, saa 7:40Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Kigali, yanenze raporo y’impuguke zumuryango wa bibumbye, ziheruka gusohora ishinja Igisirikare cy’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya leta ya Kinshasa, Kigali yavuze ko iyo raporo “ibogamye.”

Ni raporo yasohotse kw’itariki 13/06/2023, aho yavugaga ku ngingo zitandukanye zerekeye umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Aha muri Congo Kinshasa by’umwihariko mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hashize umwaka urenga habera imirwano y’Ingabo za kiriya gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Kinshasa ishinja Kigali guha ubufasha uwo mutwe; ibyo u Rwanda rwakunze guhakana.

Raporo y’impuguke za Loni ishinja u Rwanda kuba hagati y’ukwezi kwa 12/2022 nu 3/2023 rwarohereje muri Congo ingabo zo guha umusaada inyeshyamba za M23; ubwo zari zihanganye mu mirwano n’Ingabo za Congo n’abazifasha barimo FDLR n’abacancuro.

Iyi raporo by’umwihariko ishyira mu majwi abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda ibashinja guha ubufasha uriya mutwe.

Mu bashyizwe mu majwi harimo Gen James Kabarebe usanzwe ari umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen Jean Bosco Kazura wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga wamusimbuye na Maj Gen Vincent Nyakarundi uheruka kugirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Abandi ni Maj Gen Karusisi Ruki ukuriye umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Maj Gen Eric Murokore ukuriye inkeragutabara mu ntara y’Amajyaruguru, Maj Gen Frank Mugabange usanzwe ari Umugaba w’Inkeragutabara na Brig Gen Rugumyangabo Gacinya ushinzwe ibikorwa muri RDF.

Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 22/06/2023, yanenze iriya raporo ivuga ko amakuru ayirimo arimo kubogama.

Kigali, yavuze ko “iyi raporo ishingiye ahanini ku bimenyetso bidafatika, ndetse n’amakuru atizewe agamije gusakaza ikinyoma cy’uko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke n’ibindi bibazo by’imbere muri RDC.”

Kigali kandi yanenze kuba icyo u Rwanda ruvuga ku birego bishinjwa ingabo zarwo bitagaragara muri raporo.

Yavuze ko “amakuru iri tsinda ry’impuguke riyakura mu bagize guverinoma ya RDC, abahoze ari abarwanyi, abanyekongo bari mu miryango n’amashyirahamwe bigamije gusebya u Rwanda, ndetse n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ifatanya na FARDC irimo n’uzwi nka “Wazalendo”.”

U Rwanda rugaragaza kandi ko iriya raporo yirengagije ingamba ibihugu byo mu karere byafashe zigamije kugarura amahoro, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye ukaba warazishyigikiye, ndetse inanirwa kwerekana uruhare rugaragara rwa Congo mu guhungabanya amasezerano y’amahoro ya Nairobi na Luanda, harimo n’ibikorwa by’Ingabo z’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba zoherejwe mu Burasirazuba bwa DRC.

Ikindi kirengagijwe nk’uko u Rwanda rubivuga ni “ukuvogera ubusugire bw’u Rwanda inshuro nyinshi, n’uburyo RDC yagaragaje ko ishaka intambara yeruye.”

U Rwanda ruvuga ko raporo ya ziriya mpuguke yirengagiza kandi ikanambura uburemere ikibazo cyo gutera ubwoba no gutsemba abanyekongo bo mu miryango y’Abatutsi, ahubwo igashinja aba baturage bari mu kaga kuba ba nyirabayazana b’akababaro gakomeye bafite.

Ivuga ko ibi bivuguruza cyane raporo zakozwe n’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga, bikanagaragaza ingengabitekerezo ya Genoside n’umugambi wo kuyikwirakwiza ukomeje.

Nanone raporo ivuguruza ubuhamya butangwa n’ibihumbi by’impunzi z’abanyekongo zahatiwe guhungira mu bindi bihugu byo mu Karere birimo n’U Rwanda, kuva mu myaka 20 ishize.

Ku bwa Leta y’u Rwanda, ikitumvikana kandi ni uko iyi raporo “ntaho igaragaza ibyatangajwe n’Umujyanama w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye no gukumira Genoside, aho mu kwezi kwa 12/2022 na 01/2023, yatabarije Abatutsi bicwa muri RDC, akanagaragaza ko ubu bwicanyi bushobora kuganisha kuri Genoside mu gihe nta kindi gikozwe ngo aba baturage bibasiwe barindwe.”

U Rwanda ruvuga ko bibabaje kubona itsinda ry’impuguke za Loni rikomeje gukwirakwiza ibinyoma bihishira ukuri kw’intandaro y’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo, bigamije gusa kongera amakimbirane; ibishyira mu kaga ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miriyoni mu karere ndetse no gukomeza guteza umutekano muke n’iterabwoba ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

Ruvuga kandi ko ruzakomeza “gukaza ingamba z’ubwirinzi no gukumira ibyavogera ikirere n’imipaka byacu”, ibirenze ibyo rukaba ruzigizayo ibitero byaterwa n’imitwe yitwaje intwaro, mu rwego rwo kurinda ubusugire bwarwo.

Rwunzemo ko ruzakomeza gushyigikira ingamba zashyizweho mu Karere, by’umwihariko amasezerano ya Nairobi na Luanda, mu gutanga umusanzu wo kubungabunga amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Tags: L'ONIM23raporoRwanda
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Mai Mai Zero Kwine ukunze kwiyita Komanda, yafashwe amatekwa nabaturage ba Mikenke.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?