U Rwanda rwasubije Tshisekedi warushije kugira uruhare mu mfu z’abaturage be.
U Rwanda rubinyujije mu muvugizi warwo, Yolande Makolo, yavuze ko perezida Felix Tshisekedi wa Congo na Leta ye, bafite uruhare runini mu mfu z’Abanye-Congo ndetse n’ubuhunzi bakomeje kugira.
Hari mu kiganiro umuvugizi w’u Rwanda yasubizaga perezida Felix Tshisekedi washinje ku wa 31/03/2025, ibihugu by’abaturanyi birimo u Rwanda n’imitwe yitwaje intwaro kugira uruhare mu mfu z’Abanye-Congo barenga miliyoni kandi ngo ubu bwicanyi bwari bugambiriye ubwoko runaka.
Makolo yagize ati: “Kuri abo bose bapfuye n’abakomeje gupfira muri RDC, bigirwamo uruhare n’abayobozi bo muri RDC mbere na mbere. Aba bayobozi ni bo mpamvu kandi ntibakwiye gushakira urwitwazo cyangwa ibibazo ahandi. Ni bo kibazo.”
Yasobanuye ko impinduka cyangwa ibisubizo muri RDC bizava imbere muri iki gihugu, agaragaza ko ikibazo ari uko abayobozi b’iki gihugu badafite ubushake bwo kugikemura.
Ati: “Impinduka cyangwa igisubizo bizava imbere. Abapfuye, abava mu ngo zabo n’impunzi babarirwa muri za miliyoni babazwa aba bayobozi bo muri Congo batagaragaza uruhare mu gukemura ikibazo, ahubwo bagakomeza kwibeshya ko bafite imbaraga.”
Nyamara kandi nubwo Tshisekedi avuga ko ibihugu birimo u Rwanda byagize uruhare mu mfu z’Abanye-Congo barenga miliyoni 10, umuvugizi w’ingabo za Fardc, Gen.Maj. Sylvain Ekenge, we yigeze kugaragaza ko ibyo atari ukuri.
Mu kiganiro yakoze gitambutswa kuri televisiyo ya Congo tariki ya 15/04/2024, Ekenge yatangaje ko umutwe wa FDLR wagize uruhare mu mfu z’Abanye-Congo mu myaka 30 ishize.
Yagize ati: “FDLR itera Abanye-Congo, yica Abanye-Congo. Mu barenga miliyoni 10 bishwe mu myaka 30 ishize, FDLR yabigizemo uruhare runini.”
Uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kandi ukorana byahafi n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu ntambara zihanganyemo n’umutwe wa m23.
Perezida Felix Tshisekedi iyo abajijwe kuri uyu mutwe wa FDLR, asubiza ko ari umutwe udafite imbaraga, akavuga ko ugizwe n’abasaza kandi ko n’abarwanyi bake badakwiye gutera u Rwanda.