U Rwanda rwasubije u Bufaransa busaba AFC/M23 gufungura ikibuga cy’indege cya Goma
U Rwanda rubinyujije kuri minisitiri warwo w’ubanye n’amahanga, Olivier Nduhungurehe, yavuze ko ikibuga cy’indege cya Goma kidakwiye gufungurirwa i Paris mu Bufaransa, ngo kuko ibibazo byatumye gifungwa atariho biri.
Nibyo Nduhungurehe yagarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 30/10/2025.
Abanyamakuru ba mubajije ku byo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, nyuma y’aho inama yo mu Bufaransa isohoye itangazo itegeka AFC/M23 guhita igifungura vuba nabwangu.
Iyi nama igamije kwiga ku mutekano w’u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo yahuriyemo perezida Felix Tshisekedi w’iki gihugu na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wanayiteguye abifashijwemo n’uwa Togo, Faure Gnassingbe usanzwe ari n’umuhuza ku bibazo hagati y’u Rwanda na RDC.
Nduhungurehe yasubije ko gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, inama yo mu Bufaransa yaba yihuse, ngo kuko hakiri ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa bigamije kurangiza amakimbirane impande zombi zifitanye.
Kubwe ngwasanga kuba iriya nama yo mu Bufaransa itarimo AFC/M23 ntacyemezo yafata kuri kiriya kibazo.
Yagize ati: “Ikibuga cy’indege cya Goma kiri mu buyobozi bwa AFC/M23, twe nk’u Rwanda duhagaze ku ruhande rw’uko imyanzuro yafatirwa mu biganiro by’i Doha, ni ho Leta ya Congo na AFC/M23 bicaye baganira. Ibisubizo kuri iki kibazo, ntabwo ari hano, Paris ntabwo yafungura ikibuga cy’indege kuko abambere bireba ntibahari.’
Ikibuga cy’indege cya Goma cyafashwe na AFC/M23 mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025 ubwo imirwano ikaze yasize uyu mutwe wigaruriye umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’uwa Bukavu wo muri Kivu y’Amajyepfo zigaruriye tariki ya 16/02/2025.
 
			





