U Rwanda rwasubije u Bwongereza amagambo akakaye.
Guverinoma y’u Rwanda yashubije i y’u Bwongereza yatangaje ko iki gihugu cy’u Rwanda ngo kiramutse kidakuye ingabo zacyo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo gikwiye kwinjira mu nzira y’ibiganiro.
Itangazo u Rwanda rwashyize hanze runyuze muri minisiteri y’ubanye n’amahanga , rivuga ko bibabaje ko u Bwongereza bwafashe izi ngamba ku buryo bugaragaza ko bufite u ruhande bushyigikiye muri iki kibazo.
Ruvuga ko gutekereza ko rwashyira mu kaga umutekano warwo n’abarutuye ari ukudashyira mu gaciro. Ruravuga ko izi ngamba ntacyo zifashije Repubulika ya demokarasi ya Congo kandi nta n’inkunga zitanga mu gukemura amakimbirane ari mu Burasizuba bw’iki gihugu cya RDC.
Muri iri tangazo kandi u Rwanda rwavuze ko kubyo rushinjwa ko Repubulika ya demokarasi ya Congo ari yo yagonbye kuba irebwa na byinshi kurusha abandi bose bahuriye muri iki kibazo, nyamara hakaba nta na kimwe ibazwa ku bwisanzure amoko amwe no guhohotera abaturage. Rukomeza ruvuga ko mu bahohoterwa harimo iyicwa ry’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo.
Rukavuga ko impamvu RDC itabibazwa zigaragarira buri wese, ariko bikongeraho kuba bimeze gutyo ari ugutiza Congo umurindi wo gukomeza gukoresha uburyo bwa gisirikare muri iki kibazo bigatuma kidakemuka kandi abaturage bakaguma kuhababarira.
U Rwanda rwumvikanisha kandi ko ruzakomeza gushimangira ko impamvu z’umutekano warwo zihabwa agaciro. Rubona ko Leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo ku rwego mpuzamahanga batigeze babyitaho, rugasanga iyi ntambara y’urudaca n’ibibazo by’umutekano muke bisa naho hari abayifitemo inyungu mu buryo butaziguye cyangwa buziguye.
Ikindi n’uko rwavuze ko ku ngingo yuko iki kibazo cyabonerwa umuti, ruvuga ko rwiyemeje gukorana n’ibindi bihugu harimo n’ibyo ku rwego rw’Afrika bigerageza kuba umuhuza muri iki kibazo. Aha, rugasaba umuryango mpuzamahanga gushyigikira iyi nzira rubona ko ari yo rukumbi yizewe ho umuti urambye.