UA yashyizeho umuhuza w’u Rwanda na RDC ku makimbirane ibyo bihugu bifitanye.
Perezida Joao Lourenco wa Angola akaba na perezida wa Afrika yunze ubumwe yaraye ahaye inshingano z’ubuhuza perezida wa Togo, Faure Gnassingbé ku makimbirane hagati y’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Hari mu nama ya mbere yabaye ejo ku wa gatandatu tariki ya 05/04/2025, aho yitabiriwe n’abagize inama nkuru y’ibiro by’u muryango wa Afrika Yunze ubumwe ikaba yarayobowe na Joao Lourenco uheruka guhabwa kuyobora uyu muryango mu kwezi gushize.
Iyi nama nk’uko amakuru abivuga yari igamije kwiga ku mugambi wo kugera ku mahoro arambye mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo ahakomeje kubera intambara ikomeye ihuza m23 n’ingabo za Leta.
Joao Lourenco akaba yaravuze muri iyi nama ko perezida wa Togo yemeye gufata inshingano z’ubuhuza kuri aya makimbirane hagati y’u Rwanda na Congo.
Lourenco kandi yavuze impamvu yatumye arekura inshingano z’u buhuza ngo ni ukubera ko yahawe kuyobora umuryango wa Afrika Yunze ubumwe.
RDC, LONI n’ibihugu bimwe by’i Burayi bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa m23. Leta y’u Rwanda nayo ikabihakana, hubwo igashinja RDC gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu mpera z’umwaka wa 2021 ni bwo umutwe wa m23 wongeye kubura imirwano, kuri ubu wafashe ibice byinshi birimo n’ umujyi wa Bukavu ndetse n’uwa Goma.
Umuhate wokurangiza iyi ntambara ihanganishije uyu mutwe wa m23 n’ingabo za Leta ntacyo wagezeho, ndetse n’ingabo za SADC zari zaroherejwe gufasha igisirikare cya RDC kurwanya uyu mutwe wa m23 zarananiwe.
Ingabo za SADC zoherejwe mu Burasizuba bwa Congo mu mpera z’umwaka wa 2023, nyuma yuko iz’umuryango wa Afrika y’i Burasizuba zari zatashe, aho nazo zari zaroherejwe mu Burasizuba bwa RDC mu mwaka wa 2022 .
Inama ya SADC n’iya EAc yateranye ku wa 08/03/2025 i Dar es Salaam muri Tanzania, yasabye ko hagenwa abandi bahuza bo gufasha mu mugambi w’amahoro wa Luanda na Nairobi mu rwego rwo kugira ngo amahoro aboneke muri RDC.
Yaje gushyiraho Kgalema Motlanthe , wahoze ari perezida wa Afrika y’Epfo, Catherine Samba Panza wayoboye Santarafurika, Sahle-Work Zewde yahoze ari umukuru wa Ethiopia na Olusegun wigeze kuyobora Nigeria. Aba bakaba barongerewe kuri Uhuru Kenyatta wabaye perezida wa Kenya usanzwe akuriye ibiganiro by’i Nairobi.
Leta y’i Kinshasa yamaze igihe ivuga ko itazaganira na m23, nyuma iza kubyemera ibyafashwe nk’intambwe ikomeye mu nzira y’amahoro.
Ubu bivugwa ko ibiganiro byitezwe ko bizabera i Doha muri Qatar hagati y’intumwa za Leta ya Congo n’iz’u mutwe wa m23.