• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Ubayeho perezida ariko aba umukene kurusha abandi yapfuye.

minebwenews by minebwenews
May 15, 2025
in World News
0
Ubayeho perezida ariko aba umukene kurusha abandi yapfuye.
82
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubayeho perezida ariko aba umukene kurusha abandi yapfuye.

You might also like

Ibyo wamenya kuri perezida Rajoelina wahunze akaba yagize n’icyo abivugaho

Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri

Lt.Gen.Bonyoni yajanwe mu cumba cy’indembe

Jose Mujica wigeze kuyobora igihugu cya Uruguay yitabye Imana ku myaka 89 y’amavuko, bivugwa ko yazize indwara ya kanseri y’umuhogo yari amaranye igihe.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 13/05/2025, ni bwo Jose yitabye Imana.

Inkuru y’urupfu rwe yabitswe n’uwamutsimbuye ku butegetsi, perezida Yamandu Orsi, aho yakoresheje urubuga rwa x agira ati: “Turagushimira kuri buri kimwe waduhaye ndetse tuzirikana n’urukundo wakundaga abaturage.”

Jose Mujica wamamaye cyane ku izina rya Pape , ni we muntu wayoboye igihugu ariko agafatwa nk’umukene nyuma y’abandi bose bijyanye no kubera ko yakundaga kubaho mu buzima bworoheje ugereranyije n’abandi.

Ni we muyobozi watumye Uruguay iba igihugu cya mbere gishyizeho amategeko yemera ikoreshwa ry’urumogi, bituma aba ikirangirire mu isi by’umwihariko muri Amerika y’Amajyepfo.

Yakunze kugaragaza ko akunda politiki, gusoma ibitabo, kubaho byoroheje ndetse no guhinga, ibyo bavuga ko yabyigishijwe na nyina.

Ku butegetsi bwe yari yariyemeje gutanga hafi 90% by’umushahara we akabiha abababaye n’abafite ibigo bikizamuka.

Yiberaga mu nzu idashamaje mu mirima ye yari yitaruye umurwa mukuru wa Uruguay, Montevideo, yanga kuba mu nzu zateganyirijwe abakuru b’igihugu.

Hejuru y’ibyo yagenderaga mu modoka ihendutse ya Volkswagen Beetle, yakozwe mu 1987. Ndetse ubwo mu 2010 yatangazaga umutungo we, yavuze ko ari yo yari henze mu mitungo yari afite icyo gihe, kuko yaguraga 1.800$.

Mu 2013 umutungo we wageze kuri 322.883$, bigizwemo uruhare no gushyiramo imitungo y’umugore we. Mu 2015 ava ku butegetsi, umutungo we wabarirwaga mu bihumbi 300$.

Tags: Jose MujicaUruguayyapfuye
Share33Tweet21Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Ibyo wamenya kuri perezida Rajoelina wahunze akaba yagize n’icyo abivugaho

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Perezida wa Madagascar yahungiye mu kindi gihugu

Perezida Rajoelina nyuma yo guhunga yagize icyo abivugaho Perezida wa Madagascar, Andry Rojoeline yatangarije abanyagihugu be ko adafite kwegura, anabasaba gukundana no gukunda igihugu cyabo kugira ngo cyekubamo...

Read moreDetails

Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri

Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri Ijambo Abarabu rigiye gukurwa mu izina ry'igihugu cya Misiri, aho ryari rimenyerewe cyane nka Repubulika y'Abarabu ya Misiri, nk'uko bikomeje gucikana kumbuga nkoranyambaga...

Read moreDetails

Lt.Gen.Bonyoni yajanwe mu cumba cy’indembe

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Bonyoni yagejejwe mu bitaro aherekejwe bikomeye

Lt.Gen.Bonyoni yajanwe mu cumba cy'indembe Lieutenant General Alain Guillaume Bonyoni wahoze ari minisitiri w'intebe w'u Burundi, yamaze kujya muri "coma." Gen Guillaume Bonyoni yagiye muri coma nyuma y'iminsi...

Read moreDetails

Perezida wa Madagascar yahungiye mu kindi gihugu

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Perezida wa Madagascar yahungiye mu kindi gihugu

Perezida wa Madagascar yahungiye mu kindi gihugu Perezida Andry Rojoeline wa Madagascar yahungiye mu gihugu cy'u Bufaransa, nyuma yo kweguzwa n'umutwe wa basirikare witwa CAPSAT. Mu ijoro ryo...

Read moreDetails

Ibyari inzozi kuri Israel na Hamas bigiye kuba impamo

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Ibyari inzozi kuri Israel na Hamas  bigiye kuba impamo

Ibyari inzozi kuri Israel na Hamas bigiye kuba impamo Leta ya Israel n'umutwe wa Hamas umaze igihe iwugabaho ibitero karahabutaka, bigiye guhurira i Sharm muri Misiri, maze bitere...

Read moreDetails
Next Post
Ubutegetsi bw’i Kinshasa bwashyize ku mugaragaro icyo bushinja Kabila.

Ubutegetsi bw'i Kinshasa bwashyize ku mugaragaro icyo bushinja Kabila.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?