Inkongi y’umuriro yatwitswe ubu biko bwa komisiyo y’Amatora muri Repubulika ya Demokorasi ya Congo (CENI).
Nk’uko byavuzwe iriya nkongi y’umuriro yatwitswe ubu biko bwa CENI buherereye Bololo ho mu Ntara ya Maïndombe, mu m’Ajyepfo ya Kinshasa.
N’ibyabaye mw’ijoro ryo kw’itariki 29/11/2023. Inkuru dukesha Radio Okapi ihamya ko iriya nkongi y’umuriro yatwitswe buriya bu biko ahagana isaha zasaambili z’ijoro n’iminota Cyumi nitanu(8:15PM).
Mubyo uriya muriro wangirije harimo ko wasenye witsa hasi inyubako y’ubwo bu biko bwa CENI. Hahiriyemo amashini yo m’ubwoko bwa Dev, harimo izakoreshejwe mu mwaka w’ 2018 harimo kandi ibikoresho bya Vsat n’ibindi.
Ubuyobozi bwa komisiyo y’Amatora muri RDC bwahise butangaza ko hagomba kuba iperereza ry’imbitse kugira ngo aho iyonkongi y’umuriro yavuye hamenyekanye ko kandi hakwiye kuba guhana abakora amabi m’urwego rwo gukumira ikibi.
Si ubwambere uriya muriro wibasira ubu biko bwa CENI kuko ibi no muntangiriro z’uyu mwaka w’2023, iriya nkongi y’umuriro yatwitswe ubu biko bwa CENI i Bukavu, kumurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajy’epfo, aho byavuzwe kandi icyogihe ko hahiye ibikoresho byinshi by’Amatora harimo ama Mashini atandukanye.
Bruce Bahanda.