Ububiko bw’intwaro z’u Burusiya bwatwitswe.
Igitero karahabutaka cy’ingabo za Ukraine cyasize gitwitse ububiko bw’intwaro z’u Burusiya.
Ubu bubiko bw’izi ntwaro bwari buherereye mu mujyi wa Donetesk uri muyo u Burusiya bwari bwarigaruriye. Ndetse uyu mujyi na wo wahise wigarurirwa n’iki gisirikare cya Ukraine.
Amashusho yashyizwe hanze agaragaza umwotsi ukwiragwira mu kirere cyaho uriya mujyi warimo intwaro uherereye no mu nkengero zawo.
Ndetse n’ubutumwa bw’amajwi bwerekeye icyo gikorwa bwumvikanisha amajwi y’ibiturika bidasanzwe ry’izo ntwaro.
Ibinyamamakuru birimo na BBC byatangaje ko byagenzuye neza uburemere bw’iturika ry’izo ntwaro, ariko ngo ntibyabasha kugenzura ingano y’izahiye.
Gusa aya makuru yemeza ko ari igitero cya Ukraine cyangije ubwo bubiko mu rwego rwo guca intege u Burusiya mu bice bwagiye bwigarurira byo muri Ukraine.
Ibyo bibaye mu gihe impande zombi zarimo zihatirwa gutangiza ibiganiro biziganisha ku mahoro arambye. U Burusiya bwemeye kwinjira mu biganiro nk’imwe mu nzira ibuganisha ku mahoro.
Intambara yibasiye iki gihugu cya Ukraine cyashoweho n’u Burusiya yatangiye mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri umwaka wa 2022. U Burusiya bwanga ko Ukraine yinjira mu muryango wa NATO ibyo bubona nk’ubwanzi bukomeye ku gihugu cyabo.
Mu gihe Ukraine na yo ivuga ko ifite uburenganzira bwo kuja aho ishyaka nk’igihugu cy’igenga.
Aha rero niho ishoshyo y’i y’intambara imaze imyaka ikabakaba ine ikomoka .