
Imiryango irimo nuwa Bill Clinton Fondation For Peace (BCPF), wavuzeko uhangayikishijwe nuburyo infungwa zikomeje kwiyongera muri Congo Kinshasa.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 21.04.2023, saa 8:30 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, dukesha Radio RFI, avuga ko Imiryango itegamiye kuri leta muri Republika ya democrasi ya Congo (RDC ), yatangaje ko ihangayikishijwe nuburyo hakomeje kuba ubucucike muma prison yo murico gihugu.
Muriyo miryango harimo nuwa Bill Clinton Fondation For Peace (BCPF), mubyo bavuze bavuze ko munfungwa kubera ubucucike izinfungwa zirimo gupfa kukigero kirihejuru, batanze urugero ko mumwaka umwe hamaze gupfa infungwa zigera ku 120.
Mukwezi kumwe gusa kwa gatatu uyumwaka hapfuye honyine abagera 48, muri Gereza ya Makara ho muri Kinshasa.
Iyimiryango igasaba leta ya Kinshasa kwisubiraho igaha agateka infungwa nkuko bikwiye.
Nkuko byavuzwe ubucucike ahanini buva kugufunga hatabanjye kuba itohoza abenshi bagafungwa bazira ubusa abandi bakazira isura zabo, ikindi gitera ubucucike nugufunga bataburanisha abezwa bagataha.
Andi Makuru ava muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo (Eastern Drc), habonetse imirambo y’abasivili igera kwicyenda(9).
Iyimirambo yafashwe kuruyu wa kabiri, ikaba yaratowe mubice byahitwa Ambumembume, mu birometero 60 mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’umujyi wa Beni.
Inzego zishinzwe umutekano muri RDC, zishinja inyeshyamba za ADF kuba aribo bakoze ubwo bwicanyi.




