Ubugizi bwa nabi bwa Wazalendo bwongeye gufata indi ntera i Kaziba, bituma abaho batabaza m23.
I Kaziba muri teritware ya Walungu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Wazalendo barwana ku ruhande rwa Leta bari kuhica abaturage ubundi kandi bagafata n’abagore ku ngufu, ibyatumye abaturage bahatuye bahamagarira umutwe wa m23 kubagoboka.
Ni ubutumwa bwanditse tumaze kwakira kuri Minembwe Capital News, ubwo twahawe n’abamwe mu baturage baho(i Kaziba), aho bari gutabariza m23 kubatabara, ngo kuko Wazalendo bari kubica, bagafata n’abagore ku ngufu no kubakorera ibindi bikorwa bigayitse.
Bagize bati: “M23 yari kwiye kuza ikagera hano i Kaziba, ikatwirukanira Wazalendo badutesheje cyane. Umutekano wacu urabangamiwe bikomeye, bariya Wazalendo baratunyaga kandi bakangiza n’ibyacu.”
Muri ubu butumwa basobanuye ko Wazalendo baheruka kwicira umuturage muri centre ya Kaziba bamuziza ubusa, ndetse kandi bafata n’umugore waho ku ngufu.
Ati: “Nibyo. Baheruka kwicira umuturage muri centre, bamuteye ibyuma gusa kugeza avuyemo umwuka. Bafashe ku ngufu kandi n’umugore bari babonye gusa aho muri centre.”
Ibindi byavuzwe muri ubu butumwa nuko aba Wazalendo bari gushinga amabariyeri ahantu henshi, bakayanyagiramo abaturage.
Mu ntangiriro z’uku kwezi turimo abarwanyi bo mu mutwe wa m23 bafashe iki gice cya Kaziba, nyuma y’imirwano ikomeye yasize uyu mutwe wa m23 wirukanye ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR, FDNB na Wazalendo ryari muri iki gice cya Kaziba.
Aba barwanyi ntibahamaze gatatu, kuko bahise bakomeza berekeza mu bice bya Rurambo, aho bahise bakomeza berekeza na Minembwe.
Ubwo uyu mutwe wafataga iki gice, nabwo kandi wasanze aba Wazalendo bakirebaga, abaturage babivovotera, ahanini byari ukubera babamburaga utwabo bakoresheje ariya mabariyeri bashinga ahantu hatandukanye. Ariko m23 ikihagera yahise isenya ayo mabariyeri.
Amakuru dufite kuri ubu avuga ko aba barwanyi bageze mu Cyohagati, ubwo ni za Bijabo n’ahandi.
Nyuma yokuva kwa m23 i Kaziba, Wazalendo n’abo bahise bahinjira, kuri ubu bakomeje ubugizi bwa nabi bwabo.
Ibiri gutuma abaturiye icyo gice batabaza, bagasaba ko uyu mutwe wa m23 ukigarukamo kugira ngo babone amahoro n’ituze.