Ubugizi bwa nabi bw’ingabo z’u Burundi ku Ndondo bukomeje gufata indi ntera.
Abasirikare b’u Burundi bakorera mu bice by’i Ndondo ya Bijombo muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bari gukorera abaturage bahatuye ba Banyamulenge ubugizi bwa nabi burimo no kubasahura ibyabo.
Ni bikubiye mu nyandiko ndende twahawe kuri Minembwe Capital News, aho iyo nyandiko igaragaza ko abasirikare b’u Burundi bari mu bice bya Bijombo ku Murambya, ku Wumugethi no hafi aho bari gutoteza Abanyamulenge no kubakorera iyicarubuzo rirenze.
Inyandiko zigira ziti: “Ibintu bikomeje kuzamba ku Ndondo ya Bijombo. Za ngabo z’u Burundi zihari zikomeje gutoteza Abanyamulenge n’ejobundi ku wa kane zafashe abana babahungu baho barimo uw’Abanyakarama n’undi w’Abanyabyinshi zirabafunga mbere yuko zabanje kubakubita cyane.”
Zikomeza zivuga ko “nyuma zongeye kubafungura, zikaba zari zabafungiye mu Bijombo ahari ikigo cy’izi ngabo z’u Burundi n’iza RDC.”
Izi nyandiko zigasobanura ko babakubise cyane kuburyo batakigira inshusho.
Ati: “Abo bana nta nshusho bakigira, barabakubise biteye ubwoba.”
Ku mugoroba w’ahar’ejo nabwo ku wa gatanu, byavuzwe ko bariya basirikare bongeye kugaruka mu baturage bahitwa mu Kagogo, hafi no ku Wumugethi no ku Murambya, batangira gufata abasore baho ariko abenshi muribo bakizwa n’amaguru bigendera mu bihuru.
Mu kubafata bavuga ko ari iby’itso bya M23 na Twirwaneho, imitwe yitwaje intwaro igamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Izi ngabo zakoze ibi nyuma y’aho mu cyumweru gishize ubwo zavaga mu Bijombo centre zerekeje mu Gatanga, zarashye urufaya rw’amasasu menshi mu muhana wo kw’Irango ry’Abasama n’iry’Abakwakuzi.
Ibyanatumye abaturage benshi bahunga, dore ko uwo munsi wari n’uw’isoko aho abenshi byabaye barimo baremura, nyuma yokuraswaho bata ibicuruzwa byabo, aba basirikare barabisahura.
Sibyo gusa kuko kandi baniraye no muri iyi mihana barayisahura barayeza, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice yakomeje abivuga.
Ingabo z’u Burundi ziri ku butaka bwo muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC, kuva mu mwaka wa 2022, aho ziri ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare bw’ibihugu byombi.