Ubugome Ndengakamere: Abacuruzi b’Abashi Bashimuswe Bazira Kujyana Ibicuruzwa Ahatuye Abanyamulenge
Mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba, haravugwa ibikorwa bikomeye by’ihohoterwa rikorerwa abasivili, by’umwihariko abashinjwa kugirana imikoranire n’abaturage b’Abanyamulenge. Amakuru mashya ava mu gace ka Minembwe aravuga ko abacuruzi batatu bo mu bwoko bw’Abashi bashimuswe n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi, bazizwa gutwara ibicuruzwa bijyanwa mu bice bituwe n’Abanyamulenge.
Abo bacuruzi bafatiwe mu gace ka Kipupu gaherereye muri Secteur ya Itombwe, muri teritwari ya Mwenga, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Bivugwa ko bari bamaze iminsi bacururiza ibicuruzwa bitandukanye ku Ndondo, muri gurupema ya Bijombo, ndetse ubundi bakabijyana mu Minembwe. Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko bashinjwe gufasha Abanyamulenge kubona ibikoresho by’ibanze, ibintu bivugwa ko bitishimiwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC (FARDC) rifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo na Wazalendo.
Ibi bibaye mu gihe hari amakuru akomeje kuvugwa ko hari gahunda yo gukumira no kubuza ibicuruzwa ibyo ari byo byose kugera mu bice bituwe n’Abanyamulenge, ibyo bamwe basobanura nko kubashyira mu kato no kubabuza uburenganzira ku mibereho isanzwe.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko ibi bikorwa bishobora gufatwa nk’uburyo bwo guca intege no gutoteza abaturage hashingiwe ku bwoko bwabo, bikaba bishobora no gufatwa nk’ibyaha bikomeye byibasira inyokomuntu mu gihe bikomeje gukorwa mu buryo bugamije kubangamira ubuzima n’imibereho by’ubwoko runaka.
Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi bivuzwe mu bice bya Minembwe, Mikenke, Mibunda, i Ndondo, Rurambo na Bibogobogo. Amakuru akomeje kugaragaza ko muri utu duce Abanyamulenge bakomeje guhura n’ibitero byibasira ubuzima bwabo n’imitungo yabo, aho bamwe bavuga ko bigamije kubirukana mu byabo no kubabuza uburenganzira bwo gutura mu gihugu cyabo.
Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusabwa kugira icyo ikora byihutirwa, kugira ngo ihagarike ibi bikorwa bivugwa ko bifite ishingiro rishingiye ku ivangura n’urwango. Hakomeje kandi gusabwa ko hakorwa iperereza ryigenga rigamije kumenya ukuri ku byabaye no gushyikiriza ubutabera ababa bagize uruhare muri ibi byaha.
Mu gihe ubuzima bw’abaturage bukomeje kujya mu kaga, harasabwa ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kugarura amahoro, kurinda abasivili no kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuri bose, hatitawe ku bwoko cyangwa aho bakomoka.






