Ubuhamya Minembwe Capital News Yahawe ku Ngabo z’u Burundi Zavugije Umuniginigi Zerekeza Gutera Abanyamulenge
Amakuru yizewe aturuka mu baturage bo mu misozi ya Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aravuga ko ingabo z’u Burundi zatangiye kwimuka mu buryo bugaragara, zerekeza mu bice bituwe n’Abanyamulenge birimo inkengero za Minembwe.
Aya makuru Minembwe Capital News yayahawe n’abaturage batuye mu bice bya Baraka no mu nkengero z’icyo gice, bavuga ko babonye ingabo nyinshi zerekeza ku misozi ya Minembwe, zimwe zituruka i Bujumbura mu Burundi, izindi ziva mu bindi bice bya Kivu y’Amajyepfo.
Umwe mu baturage waduhaye amakuru yagize ati:
“Ino turaho, ariko ingabo z’u Burundi zikomeje gutambuka hano i Baraka zerekeza mu Minembwe gutera Abanyamulenge.”
Yakomeje avuga ko uru rugendo rwatangiye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, rukomeza ku Cyumweru no ku wa Mbere, ndetse ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03/03/2026, izo ngabo zatambutse ku manywa y’ihangu.
Undi muturage waganiriye na Minembwe Capital News yemeje ko izo ngabo zari zitwaje ibikoresho bya gisirikare byinshi, birimo intwaro ziremereye n’ibikoresho byifashishwa mu ntambara yo ku misozi. Yagaragaje ko umubare wazo ubarirwa mu bihumbi.
Yongeyeho ko uko izo ngabo zagiye zitambuka ari nako hari izagarukaga, zimwe zikaba zari zitwaye inkomere zisubizwa i Bujumbura mu Burundi. Yavuze ko inyinshi mu zagarutse nizari zarerekeje mu bice bya Minembwe mu kwezi gushize kwa kabiri.
Ibi bibaye mu gihe ibitero bikomeje kwibasira imihana ituwe n’Abanyamulenge mu bice bitandukanye byo mu nkengero za Minembwe, cyane cyane i Gakangala, Kalongi, Kalingi, Bidegu na Mikenke. Abaturage bavuga ko umutekano ukomeje kuzamba, benshi bakaba barataye ingo zabo bahungira mu misozi cyangwa mu bindi bice babona ko bifite umutekano ugereranyije.
Amateka y’akarere ka Minembwe agaragaza ko kuva mu myaka ya za 1996, aka gace kabaye indiri y’amakimbirane ashingiye ku bibazo by’ubwenegihugu, ubutaka n’imiyoborere. Abanyamulenge bakunze gushinjwa kuba abanyamahanga n’imitwe imwe n’imwe yitwaje intwaro, ibintu byagiye bibyara imvururu z’urudaca.
Mu bihe bitandukanye, ingabo z’ibihugu bituranye na RDC, zirimo n’iz’u Burundi, zagiye zishinjwa kwivanga mu bibazo by’umutekano byo mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Ku rundi ruhande, ihuriro rya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko rigiye kwinjira mu rugamba rwo kurengera Abanyamulenge n’ibyabo.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi waryo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, wavuze ko iri huriro ritazemera ko abaturage bakomeza kwibasirwa mu gihe amahanga acecetse.
Iri huriro ryavuze kandi ko kuri uyu wa Kabiri ryashoboye gusubiza inyuma ibitero byagabwe mu gace ka Gakenge, mu Minembwe, rikavuga ko rizakomeza kwirwanaho no kurengera abasivili.
Isesengura ry’aya makuru ryerekana ko niba koko izi ngabo z’u Burundi zikomeje kwinjira muri aka karere ku bwinshi, bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi w’intambara mu Burasirazuba bwa RDC, aho hamaze imyaka irenga makumyabiri hari imirwano idacogora.
Abasesenguzi b’ibibazo bya politiki n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari bagaragaza ko gukomeza kwinjira kw’ingabo z’ibihugu by’amahanga mu butaka bwa Congo bishobora kongera ubukana bw’intambara, bigashyira mu kaga abasivili barimo Abanyamulenge n’andi moko atandukanye aturiye Minembwe.
Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa ku mugaragaro n’ubutegetsi bw’i Bujumbura ku by’aya makuru, mu gihe ubuyobozi bwa Kinshasa na bwo butaragira icyo butangaza ku mugaragaro ku birego byo kuba hari igikorwa cya gisirikare kiri kubera muri aka gace.
Minembwe Capital News izakomeza gukurikirana aya makuru no kugeza ku basomyi bayo amakuru yizewe kandi asesenguwe ku bibera mu Burasirazuba bwa RDC.






