Ubuhanuzi bushya bw’Umukozi w’Imana Kavoma ku ntambara yo muri RDC
Avuga ko Goma na Bukavu bizafatwa, hagakurikiraho agahenge n’intambara y’umukasi
Umuhanuzi Kavoma, umukozi w’Imana ukomoka mu Burasirazuba bwa Congo, yatangaje ubuhanuzi bushya burebana n’intambara ikomeje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC). Avuga ko intambara iri kuba ubu ifite ibice bibiri by’ingenzi — aho icya mbere kigiye kurangira, maze hakazakurikiraho agahenge n’indi ntambara y’umukasi izatangirira ku giti cy’inganzamarungu kizagwa i Kinshasa.
Kavoma yabivuze mu kiganiro yagiranye na Minembwe Capital News ku wa Kane, tariki ya 13/11/2025, avuga ko imijyi ya Goma na Bukavu yamaze kubohozwa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23/MPDP–Twirwaneho), hanyuma ibikorwa byayo bigakomereza i Uvira no mu bice bya Maniema.
Yavuze ko nyuma y’ifatwa ry’iyo mijyi, hazabaho igihe cy’amahoro yise “igihe cy’iterambere,” aho abantu bazasubira mu byabo, bakongera guhinga, gusarura no kubaka, ndetse abasirikare bagahabwa ibihembo byinshi. Yagize ati:
“Nabonye imihana isubirwamo, amabati yongera kumurika. Utazataha azaba ari ku bushake bwe. Abasirikare bazageraho bahabwa amafaranga menshi cyane.”
Kavoma yavuze ko ako gahenge kazaba ari nk’“igihe cyo guhindurwamo ibintu,” kuko ari ko kazinjiza igihugu mu gice cya kabiri cy’intambara izakurikirana n’igihombo gikomeye kizabera i Kinshasa, nyuma y’urupfu rw’umuntu ukomeye mu gihugu.
Ati:
“Umukasi uzaba nyuma yo gupfa kw’igikupe gikomeye i Kinshasa. Nyuma yaho, hazabaho amahoro adasanzwe kandi imipaka izakurwaho hagati y’ibihugu bimwe na bimwe bipakanye n’u Burasirazuba bwa Congo.”
Ku gihugu cy’u Burundi, yavuze ko kizahura n’igihe cy’umwijima w’imyaka itatu, yise “inkoni y’Imana izaba ibahannye”.
Yasobanuye kandi ko gutinda gufata Uvira ari umugambi w’Imana kugira ngo intambara irangirire mu misozi yo muri teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira, aho ngo hazabera urugamba rukomeye ruzahitana abasirikare b’ibihugu byombi — Congo n’u Burundi.
Mu buhanuzi bwe, yavuze ko Imana yagabanyije amapfa ku basirikare ba Twirwaneho na M23, ariko ibasaba kudashira imbaraga zabo imbere, ahubwo bakamenya ko intsinzi ari iy’Imana.
Ati:
“Imana yambwiye ko M23 na Twirwaneho bazabona intsinzi iruta iy’ubu, kandi bazigarurira ibikoresho bikomeye bya gisirikare bizabafasha mu gihe kizaza.”
Uyu si ubwa mbere ahanura ibyerekeye intambara yo muri RDC. Yigeze kuvuga ko Bukavu izafatwa nyuma gato ya Goma, ibintu byaje gusohora nk’uko yabivuze.
Yanahanuye ko ubutabazi bw’Abanyamulenge buzaturuka muri Kivu y’Amajyaruguru, ubuhanuzi bwaje gusohora ubwo M23 yatabaraga Twirwaneho mu misozi y’i Mulenge, mu bikorwa bya gisirikare byagutse mu ntangiriro za 2025.
Ibice byarimo iby’i Mulenge nka Rugezi, Rurambo, ndetse n’ahandi muri Kivu y’Amajyepfo nka Nyangezi, Kamanyola, Kaziba na Lwihinja, aho ibikorwa by’igisirikare byari bimaze gufata indi ntera.
Mu buhanuzi bwe kandi yavuze ko umukasi uzagera no mu ntara ya Tanganyika, ngo kuko uruzi rwa Rukuga arirwo ruzabamo urubibi.






