Ubuhanuzi Bwabaye Impamo, Amagambo Pasiteri Aaron Makangata Yasize Avuze Atumye Isi Ihanga Amaso Minembwe
Amagambo yasize avuzwe n’umukozi w’Imana, Pasiteri Aaron Makangata, yabaye impamo mu buryo butunguranye. Uyu mupasiteri wari umushumba w’itorero rya 8ème CEPAC i Lundu, mu Minembwe, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, yasize atanze ubuhanuzi bukomeye mbere yo kwitaba Imana mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere k’uyu mwaka.
Mu buhanuzi bwe, Pasiteri Makangata yabutangarije i Lundu aho yari atuye, avuga ko mu gihe gito nyuma y’urupfu rwe, umutwe wa Twirwaneho uzafata umujyi wa Minembwe n’inkengero zawo, ukahirukanamo ingabo z’u Burundi, FARDC, Wazalendo na FDLR. Yagize ati “ibi byose bizaba mu byumweru bibiri bikurikira urupfu rwanjye.”
Uyu mukozi w’Imana ntiyagarukiye ku mujyi wa Minembwe gusa. Yongeye kuvuga ko i Ndondo, muri grupema ya Bijombo, naho zafatwa na Twirwaneho, izo ngabo zose zishyigikiye Leta ya Kinshasa zikahahunga.
Nyuma y’iminsi mike gusa Pasiteri Makangata yitabye Imana, ku wa 21/02/2025, amakuru yemeje ko Twirwaneho yafashe umujyi wa Minembwe, ibintu byahise bituma benshi batangara, bibaza ku buremere n’ubunyangamugayo bw’ubuhanuzi yasize atanze. Si ibyo gusa, kuko i Ndondo nayo yaje gufatwa, maze FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR zirahunga.
Mu magambo ye, Pasiteri Makangata yari yanavuze ko izi ngabo zizahungira mu bice “by’umushyashya,” ariho mu nkengero zikiyaga cya Tanganyika. Kuri ubu, amakuru atandukanye yemeza ko i Baraka, ku nkengero z’icyo kiyaga, ari ho izi ngabo zahungiye, ibintu byakomeje gushimangira amagambo ye mu maso ya benshi.
Pasiteri Aaron Makangata yibukwa cyane nk’umwe mu bashinze itorero rya 8ème CEPAC i Rukombe, kuri Nyabibuye, mu myaka isaga 45 ishize. Nyuma y’isenyuka ry’iryo torero mu 1997, ryatewe n’ibitero bya Mai-Mai, ni we wongeye kuryubaka, atangiza 8ème CEPAC i Lundu, mu Minembwe, aho yakomeje umurimo w’ivugabutumwa atizigama kugeza ku rupfu rwe.
Uyu munsi, amateka ye n’ubuhanuzi yasize atanze bikomeje kugibwaho impaka n’isesengura ryimbitse mu karere no ku rwego mpuzamahanga. Benshi babibona nk’ikimenyetso kidasanzwe cy’uruhare ijambo ry’idini rikomeje kugira mu gusoma, gusobanura no gutanga ishusho y’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.





