Ubukene mu gihugu cy’u Burundi buravuza ubuhuha.
Ni abenegihugu bo mu Mujyi wa Bujumbura, mu gihugu cy’u Burundi bavuga ko bugarijwe n’ubukene bukabije, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’ijwi ry’Amerika.
Ivuga ko abaturage bo mu Mujyi wa Bujumbura, ufatwa nku murwa mukuru w’u bukungu mu gihugu cy’u Burundi, bugarijwe n’ubukene ku kigero cyo hejuru, ko ndetse n’imishahara ihembwa abakozi ba leta itakigira icyo ibamarira kubera ubukene buri muri icyo gihugu.
Iyi Radio y’ijwi ry’Amerika dukesha iy’inkuru, yatanze urugero aho yafatiye ku bintu bikenerwa buri munsi ahanini yavuze ku biribwa, uburaro no gufata ingendo, ivuga ko ibi bya zamuriwe ibiciro ku ru gero rutarigera rubaho mu mateka y’u Burundi.
Umwe mu benegihugu wahaye ijwi ry’Amerika ubuhamya, yavuze ko atuye ahitwa i Buterere, ariko iki gitangaza makuru cy’irinda gutangaza amazina ye, atangaza ko iwe ubuzima bwabaye ndanze bityo akaba ategereje urupfu rwonyine ruzamuvana muri ako kaga.
Ubwo buhamya bukomeza buvuga ko iwe n’umuryango we bananiwe ko kandi biva kukuba ibiciro bikomeza kuzamuka umunsi ku wundi kubera ubukene buri mu gihugu cy’u Burundi.
Mu gihe ikinyamakuru cy’abarimu, cyitwa Lavoix de l’Enseignant, cyo cyatangaje ko “Na wa mushahara w’intica ntikize, bita serum ntawo bakibona, bityo ubuzima bukaba bukomeje kwanga.”
Ni mugihe abarimu bigisha muri kaminuza nkuru y’igihugu batangaje ko bo bashobora kuba bahagaritse akazi; bagasaba ko bazamurirwa imishahara ngo kuko iyo bahembwa itakigira icyo ibamarira n’imiryango yabo.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko inararibonye Kefa umwe mu bafatwa nk’incabwenge mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko nta kindi cyokorwa usibye leta yonyine yogira icyo ihindura kugira ngo ubukene buhagarare muri iki gihugu.
Raporo ya bank y’isi iheruka gushirwa hanze ivuga ko u Burundi buri mu bibazo bikomeye by’u bukene, ko ndetse n’ifaranga ryicyo gihugu rikomeje guta agaciro.
Ibi bitandukanye nibyo perezida Evariste Ndayishimiye akunze gutangaza ko igihugu cye ari paradizo, aho akunze no kumvikana avuga ko u Burundi bukize kuruta Amerika n’u Bushinwa.
MCN.