Umuryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Buraya, wahagaritse misiyo y’indorerezi ku matora ateganijwe kuba tariki 20/ 12/2023, muri Repubulika ya Demokorasi ya Congo.
Nk’uko iy’inkuru ibivuga ririya tsinda ry’indorerezi riva mu bumwe bw’ibihugu by’u Buraya bageze muri Congo, tariki ya 6/11/2023, ubutegetsi bwa Kinshasa ntibwabaha uburenganzira bwo ku install ibikoresho byabo by’itumanaho mu Ntara zitandukanye ziki gihugu ca RDC. Muribyo bikoresho harimo ibikoresho bizafasha ziriya ndorerezi muburyo bwo kugenzura bugezweho uko Amatora akorwa.
Ririya tsinda nk’uko iy’inkuru tuyikesha Lactualite . CD, ivuga ko ataribwo bwambere bagera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuko ibi ngo bibaye kunshuro ya Gatatu. Gusa bakaba bari bazanye irindi korana buhanga rigezweho.
Bikozwe mugihe abantu batangiye kwicwa muri ibi bihe by’amatora nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 28/11/2023, ko abantu ba Moïse Katumbi bishwe bahereye ku bayobozi.
Nimugihe imodoka y’u mukandida Moïse Katumbi yerekezaga mu Mujyi wa Kindu ho mu Ntara ya Manyema, maze iza kwibasirwa n’Abantu bayitera amabuye ibirahuri birameneka.
Ibi byasize umuyobozi ukuriye uruby’iruko mw’ishyaka rya Ensemble pour La République, Dido Kakisingi, apfuye urupfu rubabaje.
Uy’u wapfuye byavuzwe ko yari umubyeyi wabana 6. Ishyaka rya Ensemble pour La République, rya Moïse Katumbi, ryamaganye ico gikorwa kibi cyakozwe nabo bagizi banabi. Gusa ubuyobozi bw’Intara ya Manyema burashinjwa ubwo bwicanyi bwa kinyamanswa.
Bruce Bahanda.