Ubumwe bw’u Burayi bwagize icyo buvuga kuri RDC iheruka gukatira abantu 37 igihano cy’urupfu.
Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wamaganye igihano cy’urupfu urukiko rukuru rwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ruherutse gukatira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi mu mezi make ashize uyu mwaka.
Abantu 37 nibo uru rukiko rwa katiye igihano cy’urupfu barimo abanyamahanga batandatu. Bahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi, iterabwoba, gutera inkunga iterabwaba no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi byaha bifitanye isano n’igerageza ryo gukura perezida Tshisekedi ku butegetsi ryayobowe n’umunye-Congo wari ufite ubwenegihugu bw’ububiligi, Christian Malanga, tariki ya 19/05/2024.
Urwego rw’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi rushinzwe ububanyi n’amahanga tariki ya 16/09/2024, rwategetse ko rutemera na gato igihano cy’urupfu inkiko zo muri Congo Kinshasa zikomeje gukatira abantu, rugaragaza ko kibambura uburenganzira bwo kubaho.
Rwasobanuye ko uyu muryango uzakomeza kuganiriza ubutegetsi bwa Kinshasa kugirango butazashyira mubikorwa iki gihano.
Mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka nibwo RDC yasubijeho igihano cy’urupfu cyari cyarahagaritswe ubwo Joseph Kabila yari ategetse iki gihugu hagati mu 2003.
RDC mu kugisubizaho yasobanuye ko biri mu rwego rwo guca intege ibyaha by’ubugambanyi bukomeje kwiyongera.
Mu gihe Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wo uvuga ko gusubizaho iki gihano ari intambwe isubira inyuma ku butabera, inasaba Leta ya Kinshasa kongera kugikuraho.
MCN.