Uburundi Bwiyemeje Kongera Imbaraga ku Mipaka, Impungenge z’Umutekano mu Karere Ziriyongera
Uburundi burimo kongera ibikorwa bya gisirikare no guhuza imitwe iburindira umutekano ku mipaka ibuhuza n’u Rwanda ndetse na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe amakuru aturuka mu nzego zitandukanye yemeza ko bwateguye n’abantu bashobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Aya makuru aje mu gihe ingabo z’u Burundi zari zimaze igihe mu misozi y’i Mulenge, muri Kivu y’Amajyepfo, zatangiye kuzingura zisubira imbere mu gihugu cyabo. Aho zari zibasiye ahantu harimo Nka Mikarati, Point Zéro no mu bindi bice biri mu nkengero za Minembwe, ndetse n’ahitwa Indondo muri Grupema ya Bijombo.
Ibi bibaye kandi mu gihe mu mujyi wa Uvira hakomeje imirwano ikaze iri guhuza AFC/M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR. Amakuru akomeje kugaragaza ko ibice birimo Gasenga na Mulongwe byamaze gufatwa na AFC/M23, bigatera impungenge z’uko uyu mutwe ushobora kurushaho kwagura ubugari bwawo.
Ku ruhande rw’u Burundi, hari ubwoba ko niba AFC/M23 yaramuka ifashe umujyi wose wa Uvira, bishobora gutuma yafata Bujumbura, cyane ko iki gihugu cyagiye gifatanya na FARDC, FDLR na Wazalendo mu kurwanya uyu mutwe. Mu rwego rwo kwirinda izo ngaruka, ingabo nyinshi z’u Burundi zimaze kurundwa ku mipaka yo mu burasirazuba cyane cyane uhana imbibi na Congo n’u Rwanda, by’umwihariko mu bice bigana Uvira.
Ibi byiyongera ku makuru y’uko Imbonerakure, umutwe w’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, hamwe n’ingabo za FDNB, bategetswe kwegera imipaka, mu bikorwa bishobora kuba bifitanye isano no gukaza umutekano cyangwa indi migambi y’imbere mu gihugu n’iyo mu karere.
Icyo ibi bisobanuye ku mutekano w’akarere biracyari ikibazo gihangayikishije impuguke mu bya politiki n’umutekano, mu gihe umupaka wose ushyushye hagati ya RDC, u Rwanda n’u Burundi ukomeje kwigaragaramo ubushyamirane, imirwano n’icuraburindi ry’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro.
Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kakomeje kuba mu bihe by’umutekano muke, kandi uko ibintu bihinduka ku munsi ku munsi bishobora kugira ingaruka ziremereye ku baturage batuye muri ibi bihugu uko ari bitatu.






