
Uburusiya bumaze gutangaza ko bwafashe umujyi wa Bakhmut muri Ukraine.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 21.05.2023, saa 6:30 am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe
Naho President Vladimir Putin yashimiyr ingabo ze n’umutwe w’abacanshuro wa Wagner gufata umujyi w’iburasirazuba bwa Ukraine.
Ibi byatangajwe n’Uburusiya mwijoro ryoku wa gatandatu bibaye nyuma y’amasaha Kyiv ivuga ko imirwano ikomeje, yemera ko ibintu “bikomeye”.
Umujyi wa Bukhmut , ufashwe inama ihuza abayobozi bahuriye mumuryango wibihugu bikomeye kw’Isi wa G-7, bamaze amasaha make barangije ibiganiro munama yerekeye Ukraine.
Inama yahuje ib’ihugu bikomeye kw’Isi bihuriye mumuryango wa G-7, yabere Hiroshima mu Buyapani, tariki 20.05.
Nikuruyu wagatanu, iri Itsinda ry’ibihugu birindwi bikomeye, byahuye bakaba baremezanije kandi kongera ingufu mugusaba Beijing guhatira Uburusiya guhagarika ibitero by’intambara muri Ukraine ndetse no kuvana ingabo zayo muricyo gihugu.
Mu itangazo iyinama ya G7, bashize hanze bakimara gusohoka ibi biganiro byabereye i Hiroshima, bagaragaje ko banenze Ubushinwa kuba bwarakoresheje imbaraga zumurengera mubikorwa bya gisirikare mukurasa ibisasu bikomeye Kunyanja ndetse n’ibikorwa byo kwivanga bigamije guhungabanya umutekano w’abadipolomate, nokurenga ubusugire bw’inzego za democrasi.
Na none kandi, G7 yiyemeje “gushyigikira Ukraine mugihe cyose intambara izamara, intambara bavuga ko u Burusiya bwakoze itemewe n’amategeko.”
Iri tsinda rya G-7 rigizwe n’Amerika, Ubwongereza, Kanada, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubuyapani n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, bavuze ko uburyo bwabwo butagamije kugirira nabi Ubushinwa cyangwa ngo biburizemo iterambere ry’ubutunzi ryabo.
Iritsinda mwitangazo ryabo bahamagariye Beijing kwifatanya na G7 ku bijyanye n’ikirere noguharira amadeni i bihugu byugarijwe n’ibibazo byubukene bwingaruka zintambara zurudaca.
Itangazo rigira riti: “Ntabwo ducika intege cyangwa ngo duhindukire ngo twicuze kubyo twemezanije. Guhangana n’ubukungu bisaba imbaraga rimwe narimwe bizana ingaruka mbi harimo gutandukana. Tuzafata ingamba, kugiti cyacu harimo nuko tuzashira imari mubukungu bwacu. Tuzagabanya kwishingikiriza birenze urugero mu masoko akomeye. ”
Biranavugwa ko mwiri tsinda bongeye kugaragaza ko bafite impungenge z’ibibera mu nyanja kandi bashishikariza Beijing gushigikira amahoro arambye” muri Ukraine.
Gusa itangazo basohoye ubona ryaribanze cane ku kunenga Beijing .
Mwiyi nama kandi habaye kunenga abanyamuryango bagize G-7, hakaba harabaye kutabyishimira, mubanenzwe harimo na President w’Ubufaransa Emmanuel Macron.
Aho bivugwa ko mukwezi kwambere(1), uyumwaka President Macron yagize ati: “Ikintu kibi cyane ni ugutekereza ko twe Abanyaburayi tugomba guhinduka abayoboke ba Amerika kandi ntiduhatirwe kwanga u Bushinwa.”
Iri huriro rya G-7, bashizeho uburyo bushya bwo kurwanya ikoreshwa ry’ubucuruzi mugihe abashinzwe ho ibihano, bakomeza gukwira kwiza ubucuruzi bwabo hirya nohino kw’Isi.
Kuruyu wa gatanu, umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, Wang Wenbin, yavuze kungamba zateganijwe n’a G-7 agira Ati: “Niba inama ya G7 ishaka kuganira ku kibazo cy’u bukungu irashobora no kubanza kuganira ku buryo Amerika ihatira ibindi bihugu bitandatu bigize uyu muryango, gukora ibyo Amerika ishaka”.
Mu magambo ye, Wang yagize ati: “G7 Ikwiye gutanga ibitekerezo byumvikana ku bijyanye no guteza imbere isi irimo amahoro, ituje ariko ibyo ikora ni ukubangamira amahoro mpuzamahanga, guhungabanya umutekano mu karere no guhagarika iterambere ry’ibindi bihugu.”

Ayamakuru tuyakesha urubuga rwa RFI.




