• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, March 9, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ubusesenguzi ku Bitekerezo bya Girinka Kabare ku Mibanire ya Perezida w’u Burundi n’Abanyamurenge

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 6, 2025
in Regional Politics
0
Perezida w’u Burundi agiye gufatanya na Kigali na Kinshasa mu rugendo rw’amahoro i Washington
74
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubusesenguzi ku Bitekerezo bya Girinka Kabare ku Mibanire ya Perezida w’u Burundi n’Abanyamurenge

You might also like

Perezida Museveni Yashyikirijwe Inkoni y’Ubuyobozi bwa EAC

Perezida Kagame Yagaragaje Icyo Igihugu cye cyiteguye Gukora mu Gihe RDC Yubahirije Amasezerano ya Washington

Abarundi Batuye ku Mupaka wa Ruhwa Barataka Igihombo Nyuma y’Imyaka Irenga Ibiri Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi Ugifunze

Umusesenguzi w’Umunye-Congo wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, William Girinka Kabare, mu kiganiro yagiranye na Minembwe Capital News kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06/12/2025, yagarutse ku bibazo by’ingenzi bijyanye n’imibanire y’u Burundi, Abanyamurenge, n’imirwano ikomeje mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Yatangiriye ku kibazo gikunze kwibazwa ati: “Ese Perezida Ndayishimiye ni umwanzi w’Abanyamurenge?”

Girinka yahakanye yivuye inyuma, avuga ko Perezida Évariste Ndayishimiye atari umwanzi w’Abanyamurenge gusa, ahubwo ko n’ubuyobozi bwe buri mu nzira yo kwangiza inyungu z’Abarundi ubwabo. Asobanura ko ibyo abishingira ku buryo u Burundi bukomeje kwinjira mu bibazo by’imbere muri DR Congo, ibintu asanga bitazagira akamaro ku gihugu igihe kirekire.

Yibukije ko Ndayishimiye ntaho yagaragaye mu masezerano y’i Doha hagati ya AFC/M23/Twirwaneho na Leta ya DR Congo, kandi ko n’ibiganiro byabereye i Washington hagati ya DR Congo n’u Rwanda bitagaragayemo uruhare rwe. Ndetse anavuga ko nta kintu yigeze avugwa ku biganiro hagati ya AFC/M23/Twirwaneho na Leta ya Kinshasa.

Ku bwe, kuba u Burundi bwivanga mu ntambara hagati y’Abanye-Congo ubwabo, kandi budakorana n’ibihugu cyangwa imiryango ikomeye ku rwego mpuzamahanga, bishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku mutekano n’inyungu z’u Burundi mu bihe bizaza.

Girinka anashinja Perezida Felix Tshisekedi gukoresha Ndayishimiye mu nyungu z’igihe gito. Ati: “Tshisekedi yizeza Ndayishimiye amafaranga, zahabu n’ibindi byitwa ubutunzi bw’akanya gato, bishobora gusenya igihugu ejo hazaza.” Yongeraho ko ibyo byose bishobora kuba ari uburiganya bwa politiki, urugero ngo ni ukubeshya ko hari uruganda rw’imyenda ya gisirikare ruzubakwa mu Burundi, nyamara nta mugambi wo kubishyira mu bikorwa uhari.

Avuga ko ku nyungu z’igihe kirekire, u Burundi bukwiye gushimangira umubano n’abaturanyi ba hafi, cyane cyane abo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, n’imitwe nka AFC/M23/Twirwaneho, ayita “abaturanyi b’ibihe byose”.

Asaba ko u Burundi bwirinda kwishora mu ntambara zambukiranya imipaka kuko zishobora kubangamira umutekano, ubukungu n’ubutwererane bw’akarere.

Girinka atanga impuruza ko gukomeza gukorana bya hafi na Tshisekedi, no gufasha ibikorwa bya gisirikare bibangamira abaturage n’ibikorwa remezo bya DR Congo, bishobora gushyira u Burundi mu ngaruka zikomeye. Ati: “Arimo kurema umwanzi w’ibihe byose naramuka akomeje kurwana intambara itari iye.”

Mu gusoza, yibutsa ko hakiri kare kugira ngo u Burundi bugorore icyerekezo, agasaba Perezida Ndayishimiye kwisubiraho, agashaka umubano mwiza n’abaturanyi, cyane cyane abo muri Kivu, kandi akareka “Intore y’umutsima ya Tchilombo.” Avuga ko Tshisekedi amuhenda kandi ntacyo azamumarira.

Ati: “Umubanyi ni we muryango. Congo azayibura ayirebesha ijisho ry’umusesenguzi.”

Ubusesenguzi bwa Girinka bwerekana ko politiki y’u Burundi yo kwinjira mu ntambara zo muri DR Congo ishobora guteza ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere, bityo agasaba ubuyobozi bw’u Burundi guhitamo inzira y’ubufatanye, imishyikirano n’ubuturanyi bwiza aho kwinjira mu ntambara zitari izayo.

Tags: AbanyamulengeGirinkaNdayishimiyeU Burundi
Share30Tweet19Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Perezida Museveni Yashyikirijwe Inkoni y’Ubuyobozi bwa EAC

by Bahanda Bruce
March 7, 2026
0
Perezida Museveni Yashyikirijwe Inkoni y’Ubuyobozi bwa EAC

Perezida Museveni Yashyikirijwe Inkoni y’Ubuyobozi bwa EAC Mu nama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, East African Community (EAC), yabereye mu Mujyi wa Arusha muri...

Read moreDetails

Perezida Kagame Yagaragaje Icyo Igihugu cye cyiteguye Gukora mu Gihe RDC Yubahirije Amasezerano ya Washington

by Bahanda Bruce
March 7, 2026
0
Perezida Kagame Yagaragaje Icyo Igihugu cye cyiteguye Gukora mu Gihe RDC Yubahirije Amasezerano ya Washington

Perezida Kagame Yagaragaje Icyo Igihugu cye cyiteguye Gukora mu Gihe RDC Yubahirije Amasezerano ya Washington Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rwifuza amahoro arambye mu...

Read moreDetails

Abarundi Batuye ku Mupaka wa Ruhwa Barataka Igihombo Nyuma y’Imyaka Irenga Ibiri Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi Ugifunze

by Bahanda Bruce
March 6, 2026
0
Abarundi Batuye ku Mupaka wa Ruhwa Barataka Igihombo Nyuma y’Imyaka Irenga Ibiri Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi Ugifunze

Abarundi Batuye ku Mupaka wa Ruhwa Barataka Igihombo Nyuma y’Imyaka Irenga Ibiri Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi Ugifunze Mu gihe ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bikomeje...

Read moreDetails

Uganda Yanze Kwakira Ibirindiro by’Ingabo za Amerika n’u Bwongereza

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Uganda Yanze Kwakira Ibirindiro by’Ingabo za Amerika n’u Bwongereza

Uganda Yanze Kwakira Ibirindiro by’Ingabo za Amerika n’u Bwongereza Mu gihe ibibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by’umugabane wa Afurika, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje...

Read moreDetails

Icyo Amakuru Avuga ku Ndege Itagira Umupilote Yasutse Impapuro Ziha Gasopo u Burundi

by Bahanda Bruce
March 4, 2026
0
Icyo Amakuru Avuga ku Ndege Itagira Umupilote Yasutse Impapuro Ziha Gasopo u Burundi

Icyo Amakuru Avuga ku Ndege Itagira Umupilote Yasutse Impapuro Ziha Gasopo u Burundi Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Read moreDetails
Next Post
AFC/M23 Nyuma ya Luvungi Yigaruriye Utundi duce, Yegera Umujyi wa Uvira

AFC/M23 Nyuma ya Luvungi Yigaruriye Utundi duce, Yegera Umujyi wa Uvira

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?