• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 25, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abantu badashobora kwandura virusi itera sida.

minebwenews by minebwenews
June 7, 2025
in sport & entertainment
0
Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abantu badashobora kwandura virusi itera sida.
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abantu badashobora kwandura virusi itera sida.

You might also like

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

Mu gihe isi yose imaze imyaka isaga 40 ihanganye n’icyorezo cya sida, hari abantu bake cyane bafite ubushobozi bwo kutandura virusi iyitera, nubwo baba barahuye na yo inshuro nyinshi.

Ubu akaba ari bumwe mu bumenyi bushya bwatangiye kuvumburwa n’abashakashastsi, buvuga ko hari impamvu z’umwihariko zituma bamwe badashobora kwandura iriya virusi itera iyindwara.

Mu bihugu bitandukanye, cyane cyane byo muri Afrika y’i Burasizuba, hagiye hagaragara abantu babaga mu byago bikomeye byo kwandura virusi itera sida, ariko bagahura na yo inshuro nyinshi ntibayandure. Urugero ni abagore bamwe bakora uburaya mu mijyi nka Nairobi na Kampala, byagiye bigaragara ko nubwo bakoreshaga imibonano idakingiye kenshi, bagumaga ari bazima nta virusi ya sida bafite. Ibyateye abashakashatsi kwibaza icyo aba bantu batandukaniyeho n’abandi.

Bavuga ko baba bafite umwihariko, kuko baba bafite uturemangingo abayandura badafite twa “genes,” tuzwi nka CCR5-∆32. Bizwi ko virusi itera sida ikoresha agace ka CCR5 kugira ngo yinjire mu turemangingo tw’umubiri w’umuntu . Iyo umuntu afite iyi mpinduka ku mpande zombi z’uturemangingo, virusi ntibasha kwinjira, kuko bumurinda burundu.

Utwo turemangingo tw’impande zombi twa CCR5-∆32 tuboneka cyane mu bantu bakomoka i Burayi, ariko tukagaragara gake cyane mu bantu bo muri Afrika. Abantu bagira utu turemangingo, babafite nk’urukuta rw’umubiri rwatuma virusi itagira aho ihera. Urugero rw’umuntu wamamaye kubera kutandura virusi itera sida, ni Stephen Crohn, umunyamerika wahuye na virusi itera sida inshuro nyinshi, ariko ntiyayandura.

Nyamara kandi, hari uburyo bushya bwo kwirinda iyi ndwara ikaze ku isi, ubwo buryo ni ugukoresha umuti wa Cabotegravir(CAB-LA) uterwa mu rushinge rimwe buri mezi abiri. Uyu muti ukoreshwa nk’uburyo bwo kwirinda, ugafasha abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura, nk’abakora uburaya ababana n’ubanduye, n’abandi.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kumenya impamvu zituma bamwe batandura sida, bishobora gufasha isi gukora inkingo cyangwa imiti ishobora kurinda abantu bose. Mu by’ukuri, hari bamwe bamaze kuvurwa sida burundu binyuze mu buryo bwo gusimbuza ingingo (stem cell transplant) ziturutse ku bantu bafite iyi mpinduka ya CCR 5-∆32.

Mu gihe abatandura virusi itera sida ari bake cyane, ariko bitanga icyizere mu rugamba isi ihanganyemo rwo kwandura sida burundu. Ubu bwirinzi karemano n’impano yihariye, ariko ntibivuze ko abandi batagomba kwitwararika. Kwipimisha kenshi, gukoresha agakingirizo, no gukurikiza inama z’abaganga, ni byo by’ingenzi ku bantu bose kugira ngo birinde iyi ndwara ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi.

Hagataho, isi ikomeje kurushaho gushakisha igisubizo burundu kuri iki cyorezo cya sida.

Tags: CCR -∆32SidaVirusi
Share36Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

by Bahanda Bruce
October 8, 2025
0
Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada Abahanzi b’abavandimwe Vestine na Dorcas, bazwi cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, batangaje urugendo rwabo rwa mbere...

Read moreDetails

Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

by Bahanda Bruce
October 8, 2025
0
Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

Israel Mbonyi yamuritse album y'amateka Kuwa 5 zukwezikwa cumi 2025, Intare Conference Arena yahindutse ahantu h’imbonekarimwe ubwo umuhanzi Israel Mbonyi yamurikaga ku mugaragaro album ye ya gatandatu yise...

Read moreDetails

Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

by Bahanda Bruce
September 29, 2025
0
Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

Isi yose ibireba amateka y'iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y'amagare yakurikiwe bidasanzwe Mu isiganwa ryagaragayemo amazina ayoboye ayandi mu mukino w'amagare, Tadej Pogacare, w'Umunya-Slovania ni we...

Read moreDetails

Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe

by Bahanda Bruce
September 22, 2025
0
Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe

Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe Prosper Nkomezi ni umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya gospel, avuka i Mulenge mu ntara...

Read moreDetails

Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid?

by Bahanda Bruce
September 22, 2025
0
Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid?

Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid? Amakuru ari kuvugwa muri Espagne no hanze yayo arerekana ko Vinícius Júnior, umwe mu bakinnyi bakomeye ba Real...

Read moreDetails
Next Post
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Kivu y'Epfo: Rwongeye kwambikana bikomeye hagati ya AFC/M23 n'Ingabo za RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Manage options Manage services Manage {vendor_count} vendors Read more about these purposes
View preferences
{title} {title} {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?