Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cya Pan-African,umuja Institute (IP-Umuja), ku Matora ategerejwe gukorwa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, tariki 20/12/2023, cyahaye amajwi Moïse Katumbi, angana na 69.2%.
Ni ubushakashatsi bwashizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16/12/2023, aho Kiriya kigo cyahise gitangaza ko nimero 3, Moïse Katumbi kwariwe uzegukana intsinzi muri ariya Matora asigaranye iminsi ibiri ngo abe, mugihe Perezida Félix Tshisekedi, nimero 20 we cyamuhaye amajwi angana na 18.3%, aho yaje akurikira Moïse Katumbi.
Martin Fayulu, waje k’umwanya wa Gatatu, yahawe amajwi 10.4% , naho Dr Denis Mukwege we ahabwa zero nibice birindwi(0.7%.
Abandi bose bagiye munsi yazero.
Nk’uko kiriya kigo cyabitangaje n’uko buriya bushakashatsi ahanini bashingiye ku bwitabire bw’abantu uko bagiye bitabira bariya bakandida.
Katumbi nimero 3, yagiye agaragaza ko ariwe witabiriwe n’abantu benshi mu Ntara zose byagera mucyahoze ari Katanga ho birenza urugero mu gihe Tshisekedi we abamwitabiriye bose baza ga ku gitutu cya bashinzwe umutekano.
Bruce Bahanda.