“Ubutegetsi bwa Kinshasa Buyobowe n’Injiji” – Maj.Gen. Sultani Makenga
Umugaba Mukuru w’ingabo z’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), zirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Major General Sultani Makenga, yatangaje ko ubuyobozi buri i Kinshasa bwateshutse ku nshingano zabwo zo kurinda abaturage no guteza imbere igihugu, bityo ashimangira ko hakenewe impinduka zikomeye.
Ibi yabivugiye mu butumwa yahaye abakomanda bashya 7.532 ba AFC/M23, bari bamaze igihe batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Tshanzu, giherereye muri teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, tariki ya 08/02/2026.
Mu ijambo rye, Maj.Gen. Makenga yavuze ko ubutegetsi buriho bwagize uruhare rukomeye mu gusenyuka kw’inzego z’igihugu no mu mibereho mibi y’abaturage, agaragaza ko imikorere ya Leta yatumye Abanye-Congo benshi bahunga igihugu cyabo, mu gihe abandi bahindutse impunzi imbere mu gihugu.
Yagize ati:
“Igihugu cyacu kiyobowe n’abantu bafashe igihugu bugwate, injiji, basenya inzego zacyo, bakica abaturage. Leta yica abaturage bayo; Abanye-Congo bamwe bahungiye mu mahanga, abandi bahungira imbere mu gihugu.”
Yakomeje asobanura ko ari yo mpamvu nyamukuru yatumye abarwanyi ba M23 bafata intwaro, avuga ko intego yabo ari uguhagarika akarengane, gusubiza abaturage icyizere no guharanira igihugu kigendera ku mategeko n’uburenganzira bwa muntu.
Abasoje imyitozo yabamenyesheje ko bafite inshingano zo kurwanira gucyura impunzi z’Abanye-Congo, haba iziri mu mahanga n’iziri imbere mu gihugu, ndetse no gufatanya mu kongera kubaka igihugu gifite inzego zikomeye, igisirikare cy’umwuga, n’abaturage bubahwa.
Ati:
“Mugende mufashe igihugu cyanyu, mufashe abavandimwe banyu bamaze imyaka myinshi mu buhungiro bagaruke mu gihugu cyabo babeho mu mahoro. Tubohore igihugu cyacu, tucyubake, tugire igihugu cyubashywe n’abaturage bubahwa, dufite igisirikare cyiza.”
Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko aba barangije amasomo bahawe imyitozo yihariye ya gikomando, nk’iyo bagenzi babo barenga ibihumbi bahawe mu kwezi kwa Cyenda n’ukwa Cumi 2025. Mu bumenyi bahawe harimo n’uburyo bwo kwirwanaho no kurwana bakoresheje ingingo z’umubiri.






