Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yafashe umurongo wo gupfobya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.
Nibikubiye mu byemezo umuvugizi wa leta ya Kinshasa akaba na minisitiri witumanaho muri icyo gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwana Patrick Muyaya yatangaje.
Uyu muvugizi yatangaje ko agiye gushira ukuri hanze, kuri genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yagize ati: “Ndashaka kwerekana ukuri kwahishwe kuri genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Imvugo za Patrick Muyaya zihuye n’izo Abatutsi bahunze ubutegetsi bw’u Rwanda bakunze gukoresha, aho bakunze kuvuga ko genocide yabaye mu Rwanda, itakorewe Abatutsi gusa ko ahubwo yakorewe n’abayandi moko nk’Abahutu n’Abatwa.
Ibyo kandi byakoreshejwe n’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken uheruka gushira hanze inyandiko zipfobya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu nyandiko ze zagaragaje ko igihugu cye, gitewe akababaro n’ubwicanyi bw’abantu ibihumbi bishwe muri genocide yakorewe Abatutsi, Abahutu, Abatwa n’abandi. Ibi byamaganwe n’Abantu benshi barimo n’Abafaransa, ndetse mu bamwaganye bavuga ko byari birutwa n’uko yari kwicyecekera ntagire ubutumwa atanga muri iki gihe Abanyarwanda barimo kwibuka ababo bishwe muri genocide yakorewe Abatutsi.
Gusa ibyo gupfobya genocide yakorewe Abatutsi, ngo ni ukwirengangiza gukomeye kuko Loni yamaze ku byemeza mu nteko rusange yo ku itariki ya 26/01/2018. Uyu muryango w’Abibumbye wemeje ko genocide yabaye mu Rwanda ari iyakorewe Abatutsi gusa, kandi umunsi wo kubibuka ugirwa umunsi mpuzamahanga.
Loni ivuga ko genocide yabaye mu Rwanda ko yabanjye gutegurwa n’ubutegetsi bwari bwarimitse amacakubiri kuva mbere y’uko u Rwanda rubona ubwigenge (independent). Ikavuga ko kwicwa kwa b’Atutsi byatwaye ubuzima bw’abantu barenga miliyoni imwe kuva ku itariki ya 07/04 kugeza ku ya 04/07/194.
MCN.