U Rwanda rwarezwe na Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu rukiko rw’umuryango w’Afrika y’i Burasirazuba(EACJ).
Ni kirego Bwiza.Com, dukesha iy’inkuru ivuga ko cyageze mu rukiko mu ntangiriro z’umwaka turimo.
Ikirego Repubulika ya demokarasi ya Congo, yareze u Rwanda kivuga ko Ingabo za RDF zimaze imyaka irenga makumyabiri nitanu zivogera ubusugire bw’igihugu cyabo, n’ubwigenge bwayo bwa politike.
Ni kirego kandi kivuga ko u Rwanda rwakoreye ubwicanyi ku butaka bwa RDC imyaka irenga 25.
Iki gitangaza makuru dukesha iy’inkuru kivuga ko minisitiri w’u butabera muri RDC, Rose Mutombo ko ariwe watanze iki kirego, ko kandi mu gutanga iki kirego yasabye ko u Rwanda rwo buzwa gukomeza kuvogera ubusugire bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ndetse ngo rukavana n’ingabo zabo ku butaka bw’igihugu cyabo.
Iy’i nkuru isoza ivuga ko ikirego u Rwanda ruregwa kivuga kandi ko ubufasha m23 ihabwa n’u Rwanda aribwo butuma uwo mutwe ukomeza gukomera no gukora ihohotera ridasanzwe.
MCN.