Ubutegetsi bwa Tshisekedi burashinjwa kwica abaturage babwo.
Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, irashinjwa kwica abaturage bo muri iki gihugu, bityo imiryango Mpuzamahanga ihita isabwa kutarebera nibyo bikorwa biri gukorwa n’iyi Leta iyobowe na perezida Felix Tshisekedi.
Ibi nibyatangajwe n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko RDC ko irimo kwiyicira abaturage bayo.
Uyu muvugizi akoresheje urubuga rwa x, yatangaje ati: “Ndahamagarira imiryango Mpuzamahanga n’iyimbere mugihugu kutarebera ubwicanyi Leta ya Congo iri gukorera abaturage. Iri kubica.”
Kanyuka yavuze ko leta y’i Kinshasa ikomeje kurunda abasirikare bayo n’intwaro ziremereye hafi n’ibirindiro bya AFC/M23. Avuga ko ibi bigaragaza umugambi wa Leta wo gukomeza kwica abaturage batuye hafi y’ibirindiro bya AFC/M23.
Uyu muvugizi yanahamije ko hari abaturage biciwe mu duce duherereye muri grupema ya Cirunga ho muri teritware ya Kabare tariki ya 12/07/2025 barimo n’abo muri iri huriro.
Ati: “Izi ngabo za Leta ya Congo zishe abaturage bane muri grupema ya Cirunga. Ibi bikorwa bigaragaza neza ko iyi Leta idaha agaciro ibiganiro bikomeje n’imigambi mibi ifite.”
Ibiganiro by’i Doha byasubukuwe ku wa kane w’iki cyumweru gishize, bikaba byarahuriyemo intumwa za RDC n’iza AFC/M23,, ariko uyu mutwe uvuga ko leta ntabushake nabuke iri kubigaragazamo, kuko ntishyira mu ngiro ibyagahenge izi mpande zombi zari zumvikanye.
Mu kiganiro uyoboye itsinda rya AFC/M23 riri muri bi biganiro by’i Doha, Benjamin Mbonimpa, yahaye abanyamakuru, yavuze ko igihe cyose bageze muri Qatar biteze ko hasinywa amasezerano yo guhagarika intambara ariko Leta ya Congo, ngo ibitera umugongo.
Yongeraho kandi ko iyi Leta iri mugukoresha abacanshuro muri iyi ntambara bahanganyemo.
Ku rundi ruhande Leta na yo ishinja AFC/M23 kuzana amananiza muri ibi biganiro.
Kuva ibi biganiro byatangira mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2025, intambwe zibiri gusa ni zo zatewe.
Harimo kuba AFC/M23 yarakuye abarwanyi bayo mu mujyi wa Walikale no mu bindi bice bihana imbibi n’uyu mujyi. Indi ntambwe nuko impande zombi zumvikanye guhagarika imirwano nubwo itahagaze neza kuko mu bice bimwe na bimwe imirwano iracyakomeje, ndetse n’uyu munsi iri huriro ry’ingabo za Congo zagabye ibitero mu Rugezi mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.