Ubutumwa Bukomeye bw’Umunyamulenge wo mu Minembwe Nyuma y’Ifatwa rya Uvira: “Harakabaho Imana n’Ababatabaye”
Umwe mu Banyamulenge batuye mu misozi miremire ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, watangaje ko atifuje ko amazina ye amenyekana, yagejeje ku banyamurenge n’abatuye Akarere ka Kivu y’Amajyepfo ubutumwa bukomeye nyuma y’uko Uvira ifashwe n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
Abinyujije kuri Minembwe Capital News, yagize ati:
“Ubwoko bw’Abanyamulenge, n’Abatutsi bose muri rusange, ndetse n’amoko yose y’Abakongomani… Abo dupakanye n’abo tudapakanye, dushimiye abatuvanye mu kaga n’abagaragaje ko bababazwa n’akarengane twahuriye nako mu misozi y’i Mulenge, muri Mwenga, Fizi na Uvira, by’umwihariko Abanyamulenge.”
Uyu muturage yakomeje asobanura ko imyaka icyenda ishize Abanyamulenge babayeho mu buzima busa nk’ububambwe ku musaraba, aho ngo “leta ya Congo yabafashe amaboko,” bakicwa bagasahurwa, kandi “ubanze wese agahabwa uburenganzira bwo kubagirira nabi uko ashatse.”
Yakomeje ati:
“Byageze aho leta yifashisha ibindi bihugu mu rugamba rwo kurwanya Abanyamulenge, ubwoko busanzwe butorohewe n’ingoma ya Kinshasa.”
Ku bijyanye n’ifatwa rya Uvira, yavuze ko ryakiranwe ubwuzu n’Abatutsi bo hirya no hino ku isi. Ati:
“Uyu munsi abaturage b’Abatutsi aho bari hose bafite umunezero wo kubona Uvira ibohowe. Abatuye mu misozi y’i Mulenge baranezerewe; bari bamaze igihe baragambaniwe, barasuzuguwe, bagahezwa mu bwicanyi n’ivangura rikabije.”
Uyu muturage yavuze ko ngo ntaho byabaye ku isi usibye muri Congo, aho abantu bamburwa uburenganzira bw’ibanze bwo kubaho nk’abandi.
Agaruka ku mabwiriza avuga ko yasohotse ku itariki ya 16/10/2025, yavuze ko hari gahunda yo “kwicisha inzara” Abanyamulenge hafungwa inzira zose zibagezaho ibiribwa n’ibicuruzwa.
Uwo muturage yanenze bikomeye ibikorwa by’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC, FDLR na Wazalendo, avuga ko mu minsi ishize bagabye ibitero ku baturage ba basivile bari bavuye guhaha.
Ati:
“Isi yose yarabibonye. Hari abishwe, abandi barafatwa, ibiribwa byabo biranyagwa. Ibyo bikorwa ntaho byigeze gukorwa uretse ku Batutsi.”
Yakomeje avuga ko Abatutsi b’Abarundi n’Abanyarwanda na bo bahuye n’ingaruka z’ivangura n’itotezwa, bamwe bakanamburwa uburenganzira bwo gutaha iwabo bitewe gusa n’uko basa.
Mu gusoza, yatangaje ko mu Minembwe hari ibyishimo bikomeye nyuma y’uko Uvira ibohowe:
“Uyu munsi turanezerewe kubera ifatwa rya Uvira. Mu Minembwe abantu baraye bicaye, baririmba kubera ibyishimo. Harakaba Imana Nyir’ingabo! Harakabaho MRDP-Twirwaneho na M23.”






