Ubutumwa bwa Bujiriri Buganisha ku Kwisuzuma Kw’Urubyiruko rw’Abanye-Congo Bukomeje Gukora ku Mitima ku Mbuga Nkoranyambaga
Umuvugabutumwa w’Itorero Philadelphie, Bwana Bujiriri, yagaragaje intimba ikomeye n’umujinya wuzuye impungenge mu butumwa yagejeje ku bakirisitu, agaruka ku myitwarire y’Abanye-Congo, by’umwihariko urubyiruko, ashinja kugaragaza uburangare, ubunebwe n’ubutagondwa mu bihe igihugu gikomeje kubabazwa n’umutekano muke n’ihohoterwa rikabije.
Mu magambo yuzuyemo amarangamutima akomeye, Bujiriri yavuze ko yababajwe bikabije no kubona amashusho agaragaza umugabo ukubita urubozo abasore bagera kuri 15, maze akibaza uko Abanye-Congo bashobora gukomeza kwihanganira ihohoterwa nk’iryo batagize icyo barikoraho. Yagize ati:
“Ndababwira ikintu gishobora kubababaza. Nababaye cyane ubwo nabonaga amashusho y’umugabo ukubita urubozo abasore 15. Nibajije nti: Abanye-Congo bashobora gute kuba indorerezi gutyo? Iyo umuntu yinjiriye mu rugo rwawe, afashe intwaro, agasambanya umwana wawe, uratuza? None se nutuza, uzarwana ryari niba utarwanye icyo gihe?”
Yakomeje asaba urubyiruko rw’Abanye-Congo kwisuzuma byimbitse no gufata inshingano zarwo mu kurengera igihugu n’imiryango yarwo, arwibutsa ko ubugabo n’ubutwari bidapimirwa ku rurimi umuntu avuga cyangwa ku mvugo nziza agaragaza, ahubwo bigaragarira mu bikorwa bifatika. Mu magambo akakaye, yagize ati:
“Benshi bibwira ko kuvuga neza Igifaransa ari byo bigena ubugabo, nyamara si ko bimeze. Ubugabo si ururimi, ubugabo ni ibikorwa.”
Ubu butumwa bwa Bujiriri bukomeje gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi babufata nk’ihamagarira rikomeye Abanye-Congo, cyane cyane urubyiruko, kwigobotora ubunebwe n’ubwoba, bakisuzuma byimbitse, bakagarura ishema, ubutwari n’uruhare rufatika mu rugamba rwo kurengera ubusugire, icyubahiro n’ejo hazaza h’igihugu cyabo.






