Ubutumwa bw’Ubuhanuzi ku Rugamba rwo mu Burasirazuba bwa RDC: Inzira y’Intsinda n’Icyerekezo cy’Amahoro
Mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), humvikanye ubutumwa bw’ubuhanuzi buvuga ku cyerekezo cy’urugamba ruri kubera mu bice bituwe n’Abanyamulenge, cyane cyane mu misozi y’i Mulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Minembwe, ndetse no mu nkengero z’umujyi wa Uvira.
Uyu muhanuzi akaba n’umushyumba Pasitori Kavoma Sadoki uzwi cyane muri ako karere yavuze ko yahishuriwe n’Imana uburyo uru rugamba ruzagenda n’uko ruzasozwa, ashimangira ko igihe cyo kugera ku ntsinzi kigeze. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Minembwe Capital News ku mugoroba wo ku wa 07/04/2026, avuga ko yari amaze igihe atemerewe gutangaza ubu butumwa, ariko ko noneho yategetswe kubushyira ahagaragara.
Mu magambo ye, yahumurije abari mu mirwano bahanganyemo n’ingabo za leta FARDC, iz’u Burundi, Wazalendo n’umutwe wa FDLR. Yagaragaje ko ibyagiye bigaragara nko gusubira inyuma kwa bamwe bo mu ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) na MRDP-Twirwaneho mu duce tumwe na tumwe nka Uvira atari intege nke, ahubwo ko byari biri mu mugambi w’Imana ugamije gutegura intsinzi ya nyuma.
Yavuze ko intwaro n’ibikoresho bya gisirikare biri kuzamurwa mu misozi bigamije kugaba ibitero ku Banyamulenge, amaherezo bizigarurirwa na MRDP-Twirwaneho, ashimangira ko nta gikoresho na kimwe kizabacika. Ibi yabihuje n’igihe kigeze cyo guhindura icyerekezo cy’urugamba.
Ku bijyanye n’imigendekere y’imirwano, uyu muhanuzi yatanze inama ko MRDP-Twirwaneho na M23 bagomba kugenda bitonze, bakabanza gusukura neza ibice byose banyuramo kugira ngo birinde gusiga umwanzi inyuma, kuko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye mu gihe bakomeza berekeza ku mujyi wa Uvira baturutse i Ndondo muri grupema ya Bijombo.
Yagaragaje ko urugamba rukomeye ruzabera mu ntera igera kuri kilometero 15 uvuye mu mujyi wa Uvira, unyuze mu kibaya cya Rusizi, aho yavuze ko ari ho hazabera ihuriro rikomeye ry’imirwano ishobora kugena ahazaza h’ako karere.
Ikindi cyagarutsweho ni uko abayobozi bakuru bo mu banzi barwanya Abanyamulenge bazafatwa, ndetse bamwe mu bafite ubumenyi n’ubuhanga bagakoreshwa mu kungura ubumenyi bwa MRDP-Twirwaneho na M23, binyuze mu biganiro no kubavana mu myumvire yo gukorana na Leta y’i Kinshasa n’iya Bujumbura.
Uyu muhanuzi kandi yavuze ko MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 bazahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bya gisirikare, kandi ko bazabikura ku ngabo zagiye kurwanya Abanyamulenge, bikazabafasha mu kugera ku ntsinzi. Yashimangiye ko ibyo bizaba ari imwe mu nkingi z’ingenzi mu gutsinda uru rugamba.
Ku bijyanye n’ahazaza, ubutumwa bwe bugaragaza ko nyuma y’iyi ntambara hazabanza kubaho igihe cy’amahoro n’ituze, abaturage bagasubira mu byabo. Icyakora, yemeza ko hashobora kuzongera kubaho indi ntambara ikomeye, ishobora kuzarangira itumye igihugu kigabanywamo ibice cyangwa habaho impinduka zikomeye mu mitegekere yacyo.
Mu gusoza ubutumwa bwe, yashimiye MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 ku kwihangana bagaragaza, abizeza ko intsinzi iri hafi kugerwaho, anizeza abaturage ko amaherezo bazabona amahoro arambye bakongera kubaho mu mutuzo.
Ubu buhanuzi buje mu gihe akarere gakomeje kuba mu bihe bikomeye by’umutekano muke, bukaba butanga ishusho y’icyizere ku ruhande rumwe, n’impungenge ku hazaza h’akarere ku rundi ruhande, bitewe n’uko bugaragaza ko n’ubwo amahoro ashobora kuboneka, hatabura imbogamizi z’indi.






