Ubuyobozi bubi bwa RDC bwatumye ikena kandi yari ifite ubutunzi bukaze ku isi. Ibirambuye.
Ibice bibonetsemo ibirombe by’amabuye y’agaciro ababituriye ubuzima bwabo buhinduka mu kanya gato, ariko Repubulika ya demokarasi ya Congo ifite Cobalt nyinshi ku isi, ariko iri mu bihugu bikennye cyane ku isi.
Abahanga mu bukungu bemeza ko ibibazo by’umutekano, intambara n’ubukene biri muri RDC ntaho bihuriye n’umutungo kamere iki gihugu gitunze, ahubwo ko bikomoka ku miyoborere mibi.
Bagashimangira ko ikibazo cy’umutekano muke uhamaze imyaka myinshi kidafite aho gihuriye n’amabuye y’agaciro, cyane ko ntagihe atabayeho kuva isi yaremwa, ariko imvururu zihari zikaba zitarahahoze.
Abayobozi b’iki gihugu kenshi bavuga ko amabuye y’agaciro ari mu gihugu cyabo ari yo ntandaro y’ibibazo by’intambara bicugarije.
Ndetse bagashinja u Rwanda na Uganda kuba nyiribayazana w’ibibazo byose iki gihugu gifite.
Ariko ibi bihugu byombi birabihakana, bigasobanura ko imvururu za RDC zishingiye ku bibazo bya politiki biri hagati y’Abanyekongo ubwabo, kandi igisubizo kirambye mu kuzihoshya ari bo bagifite mu biganza byabo.
Mu ntambara y’ubukungu ishingiye kukurengera ibidukikije, ikomeje gufata indi ntera hagati y’ibihugu by’ibihangange ku isi, nyamara amabuye y’agaciro yo arimo Lithium, Cobalt, Nickel na Copper akarushaho gukenerwa cyane.
Ni mu gihe aya mabuye y’agaciro ari yo akenewe cyane kuko akora byinshi birimo bateri z’imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi n’ibindi.
Izo modoka ni zo isi yose ihanze amaso mu guhangana n’ikibazo cy’imyuka ihumanya ikirere ituruka ku ikoreshwa rya lisansi na mazutu.
Sosiyete y’Abanyamerika, McKinney company, igaragaza ko mu 2025 Lithium izaba ikenerwa ku rugero rwa 76% na ho Cobalt yo igakemerwa ku rugero rwa 53% mu ikorwa rya bateri.
Ubundi kandi Cobalt inakenewe cyane mu ikorwa rya telephone zigezweho za smartphone na mudasobwa.
Imibare igaragaza ko hejuru ya 70% ya Cobalt iboneka ku isoko mu isi yose ituruka muri RDC.
Mu 2022, RDC yaturutsemo 73% ya Cobalt yacurujwe ku isi. Ndetse kandi iki gihugu cyavuyemo toni miliyoni 6 mu itoni 11 za Cobalt byabonetse ku isi yose.
Ziyongeraho toni miliyoni 6,6 za Lithium iherereye mu mujyi wa Manono, mu ntara ya Tanganyika. Hari n’andi mabuye y’agaciro yo mu bwoko butandukanye aboneka ku butaka bwa RDC.
Kumva igihugu gitunze beneka akageni, ariko kikaba icya kane gikennye cyane ku isi, bigora benshi kubisobanukorwa. RDC ikurikira Sudan y’Epfo, u Burundi na Centrafrique mu kugarizwa n’ubukene ku rutonde rw’isi.
Ibirombe byinshi byo muri iki gihugu bigenzurwa na sosiyete z’ibihugu bikomeye ku isi kandi urwego rushyinzwe mine ruhabwa amafaranga make cyane RDC yazize ubuyobozi bubi kuva kera.
Bivugwa ko RDC ubuyobozi bwayo bwimitse icyenewabo, irondabwoko, ruswa no kudahana kuva mu myaka myinshi ishize, bwatumye n’imitwe yitwaje intwaro yiyongera n’umutekano urushaho kuzamba mu Burasirazuba bw’iki gihugu.