Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, zirashinjwa kugaba ibitero mu baturage.
Ni bikubiye mu itangazo ry’umutwe wa M23 ryamaganye MONUSCO gufatanya n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, Wazalendo ndetse n’Ingabo z’u Burundi na SADC kugaba ibitero ku basivile baturiye ibice bya Sake n’inkengero zayo.
Itangazo rya M23 riteweho umukono n’u muvugizi wayo mu bya politike, Lawrence Kanyuka, ryasohotse kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki ya 17/03/2024 rigaragaza ko ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa bagaba mubaturage bikorerwa mu birindiro bya MONUSCO.
Iri tangazo rivuga kandi ko “M23 yamaganye yivuye inyuma ikoreshwa nabi ry’ibirindiro bitandukanye by’ingabo za Monusco byifashishwa n’ingabo zirwana k’uruhande rw’ingabo za Leta ya Kinshasa, zirimo FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC binyuranye n’inshingano za MONUSCO.”
Itangazo rikomeza rivuga ko ibyo bitero bihitana ubuzima bw’abasevile nyamara bibera mu maso y’amahanga ntagire icyo abikoraho ko kandi abarwanirira Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bahajyana imbunda ziremereye kugira ngo zigabe ibitero ku baturage n’inzirakarengane bituma benshi bahatakariza ubuzima abantu bakavanwa mu byabo ndetse n’imitungo ikahangirikira. Ikibabaje ni uko ibyo bikorwa by’ubwicanyi bibera mu maso y’umuryango mpuzamahanga wicecekeye.”
Itangazo rikomeza rivuga ko abarwanyi ba FDLR, Wazalendo, abacanshuro n’ingabo z’u Burundi bambara bose uniform y’ingabo za FARDC bakaja k’urugamba.
Itangazo risoza rivuga ko M23 izakomeza ibikorwa byo kurinda abasivile, inasaba MONUSCO guhagarika ibikorwa byo gutiza ibirindiro byayo ihuriro ry’imitwe irimo n’ingabo za RDC ribyifashisha mu kwica abaturage.
MCN.