Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwongeye kubwira ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ko itari gushira ubushishozi mu byo ikora byo gushira imbere intambara, by’umwihariko unagira icyo uvuga ku kuba umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi atekereza ko hari icyo bizamufasha mu matora.
Mu butumwa bwa Perezida wa M23, bwana Bertrand Bisimwa, ubwo yagiraga icyo avuga ku rubyiruko rw’abasivile bari kwinjizwa mu ntambara gufasha FARDC, yavuze ko ibi ari ukureba hafi.
Ati: “Ibi bakora ni ukureba aha hafi, guhenda Abana ngo binjizwe igisirikare ngo baje gufasha FARDC kuturwanya. Igikuru s’intambara igikuru nukumara ikizana intambara.”
Nimugihe Corneille Nangaa, wahoze ari Perezida wa Komisiyo yigenga y’Amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yongeye kumvikana atunga urutoki Perezida Tshisekedi yemeza ko nta matora azaba tariki ya 20/10/ 2023, inzira y’amatora ishingiye ku binyoma ndetse yongera kugaragaza ko amasezerano yamugejeje ku butegetsi natayubahiriza bizamugiraho ingaruka.
Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwahoze rwitwa twitter, aho yemeza ko Perezida Tshisekedi nta gahunda afite yo gukoresha amatora kugirango azabone uko aguma ku butegetsi.
Ati: “Tshisekedi arahinduka umubeshi cangwa rutwitsi, azimiriza umuriro icyarimwe kugira ngo abone uko asunika manda ngo arusheho kuramba kubutegetsi “.
Y’unzemo mo kandi ati: “Mu byukuri habaye amasezerano ya politiki hagati ya Félix Tshisekedi na Joseph Kabila Kabange mu mwaka w’ 2018. Aya masezerano ni igikorwa cya leta kigomba kubahirizwa. Kutayubahiriza bizagira ingaruka zitangaje”.
Corneille Nangaa avuga ko Tshisekedi adakora ibihagije mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bikomoka ku bibazo bya politiki kandi umutekano w’igihugu ugomba kuba imbere ya byose. Félix Tshisekedi ubwe ngo yivugiye ati: “Igihe cyose ntakemuye iki kibazo cy’umutekano, kuri njye ntabwo nzaba nakoze neza manda yanjye ya Perezida wa Repubulika.”
Uyu Nangaa yakomeje avuga ati: “Tshisekedi, yarananiwe, agomba kuva ku butegetsi”. Ubuyobozi bwe ntaco bwakoze usibye gupfunyikira abantu umuyaga.”
By Bruce Bahanda.