Brig General Stephen Kigundu, wo mu ngabo za Uganda yapfuye.
Ni urupfu rwemejwe n’igisirikare cya Uganda, aho cyasohoye itangazo rimenyesha ko umuyobozi wungirije w’u mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere, Brig General Stephen Kigundu, yapfuye urupfu rutunguranye aguye mu bwogero.
Iritangazo ry’igisirikare cya Uganda riteweho umukono n’umuvugizi w’ingabo z’icyo gihugu, Brig General Félix Kulayigye, rigaragaza ko ryasohotse ku itariki ya 31/03/2024.
Rivuga ko igisirikare cya Repubulika ya Uganda(UPDF) ‘kibabajwe no gutangaza urupfu rwa Brig Gen Stephen Kigundu, umuyobozi wungirije muri UPDF mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere, wapfuye kuri uyu wa 31/03/2024.”
Risoza rivuga ko ‘brig Gen Stephen Kigundu yari atuye Entebbe.’
MCN.