Ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 bwamaganye icyemezo giheruka gufatwa cyo gufunga umuhanda wa Goma-Kibumba na Rutshuru.
Bikubiye mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yashize hanze akoresheje urubuga rwa x.
Muri ubwo butumwa bugufi bwanditse buvuga ko M23 yamaganye yivuye inyuma ifungwa ry’u muhanda wa Goma-Kibumba ukomeza ujya muri teritware ya Rutshuru.
Yagize ati: “Twamaganye cyane ifungwa ry’u muhanda wa Goma/ Rutshuru. Ibyakozwe n’ubutegetsi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.”
Yakomeje agira ati: “Iki cyemezo kigaragaza icyifuzo nkana cyo gushira umujyi wa Goma mu kaga, ingaruka mbi ziraba ku baturage bahaturiye.”
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko iki cyemezo cyo gufunga umuhanda wa Goma-Kibumba na Rutshuru, cyafashwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa kigaragaza neza ko ubu butegetsi budashobora kugarura umutekano ko hubwo bukomeza kuwutezamo ibibazo.
Muri ubwo butumwa kandi bunamagana ikadamizwa rikomeje gukorerwa abaturage kandi rikozwe n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Banasobanura ko uku gufunga umuhanda biri mu bihonyora uburenganzira bw’abaturage ndetse ko kandi biri mu bibambura uburyo bubafashamo gushaka amaramuko.
Ubutumwa busoza buvuga ko M23 isaba ko uyu muhanda wongera gufungurwa, kugira ngo abaturage bakomeze imirimo yabo yaburimunsi.
MCN.
Comments 1