Ubuzima bwa Perezida Kaguta Museveni Yoweli, wa Uganda buhagaze neza ninyuma yuko bamutoyemo Korana Virus.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 13.06.2023, saa 10:15pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Perizida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, akoresheje twitter ye, mumwanya muto ushize yamenyesheje Igihugu cye uko ubuzima bwe buhagaze maze avuga ko buhagaze neza.
Yagize ati: “Nabonye abantu bake nkeka kobava muri Kenya, bavuga ko nari muri ICU n’ibindi. Iyo nza kuba muri ICU, guverinoma ya Uganda iba yabimenyesheje igihugu. Ni iki kiraho cyatuma abantu bahisha? Icyakora, nafashe umwanya nda ndyama kimwe nkuko umuntu urwaye adyama ariko njye narwariye iwanjye mu nzu, ntakindi usibye gusinzira. Komeza usenge, tuzatsinda.”
Perezida Museveni, ibi nibimwe amaze kugezaho igihugu ku bijyanye n’ubuzima bwe muri iki gihe arwaye Coronavirus.
COVID-19, bayimutoyemo ahagana kumatariki ya 07.06.2023, kurinone akomeje kugenda yoroherwa nkuko yakomeje abitangaza akoresheje Urubuga rwe rwa Twitter.
Yakomeje agira ati: “Abagande na Bazzukulu by’umwihariko.”
“Haraheze hafi iminsi ibiri ntabaha amakuru yintambara ndimo ya corona. Gusa muminsi ibiri yambere (Kuwa kabiri no kuwagatatu), nibwo nagize umuriro woroheje nibicurane, ariko byagiye bigabanukaho, ubu meze neza.”
“Kuruyu wa gatanu, ibyo bimenyetso byose byari byashize. Ku cyumweru, Kuwa mbere nuyu munsi kuwakabiri, meze neza, nibipimo binereka ko meze neza.”
Umukobwa wa Perezida Kaguta Museveni, Natasha Museveni Karugire, yanditse akoresheje twitter ye maze ashimira ababashe kwerekana urukundo rwanyabyo nkuko abyivugira.
Yagize ati: “Ndashimira abenegihugu bose kubwurukundo nyarwo berekanye kandi mbifurije ko babona Perezida wabo asubira mubuzima bwiza agakira.”
Kuruyu wagatandatu nibwo abo mwishaka rya Perezida Kaguta Museveni, bakomeje kwandika kubyapa bifuriza Yoweli Kaguta Museveni, gukira kandi ngo “Vuba.”
“Turifuriza Perezida Kaguta Museveni, gukira vuba.”
Ibi nabanyamadini ya gikirisitu, mu Uganda bafashe umwanya basengera Perezida Kaguta Museveni, gukira vuba .