Ibisasu biremereye byi basiriye ubwato bwari mu Kiyaga cya Lac Kivu, mu mpande iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ni kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15/03/2024, ibisasu byatewe k’ubwato bwavaga i Goma, bwerekeza Minova, muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Amakuru avuga ko ubu bwato bwarasiwe neza ubwo bwari bugeze mu gace gateganye na Buzi, ha herereye muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Soseyete sivile yo muri teritware ya Kalehe, ivuga ko ubwato bw’ibasiwe n’ibitero ko ari ubw’isosiyete yitwa “Baraka,” ko kandi ibyo bisasu byaterwa biturutse ku misozi ya Ndumba, ho mu majyaruguru ya Bwerimana, muri teritware ya Masisi, ibice bihana imbibi n’intara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Soseyete sivile ivuga kandi ko ubwo bwato bwarimo abagenzi, ndetse kandi bukaba bwari butwaye imiti ivura abasirikare bakomerekeye ku rugamba, ingabo za leta ya Kinshasa zihanganye na M23.
Soseyete sivile ikomeza ivuga ko iyo miti yariyoherejwe i Minova, ahari ibitaro bivurirwamo abasirikare ba FARDC, Fdlr, ingabo z’u Burundi na Wazalendo.
Ay’amakuru asoza avuga ko muri icyo gitero cy’ibasiriye ubwato ko ntamuntu wakiguyemo ariko ko ubwato bwangiritse bikabije.
K’urundi ruhande hari agahenge ka mahoro, nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zihunze muri teritware ya Rutsuru. kuri ubu haravugwa ko n’ubundi aba barwana k’uruhande rwa leta baracyakomeje guhunga berekeza i Beni no muduce twa Butembo, ndetse abandi bahunga bagana mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
MCN.