Ubwoba bwinshi bwatashye i Goma, nyuma y’uko mu nkambi ya Muganga hatewe igisasu kigahitana abarimo abana abandi benshi bagakomereka.
Ni mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 03/05/2024, nibwo muri Quartier ya Mugunga,ho mu mujyi wa Goma hatewe igisasu gisiga gihitanye abana babiri abandi benshi barakomereka, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.
Byavuzwe ko icyo gisasu cyaguye neza hagati mu ikambi irimo impunzi, z’Abanyekongo zagiye zikurwa mu byabo kubera intarambara zikomeje guca ibintu muri za teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ay’amakuru avuga ko icyo gisasu cyishe abana babiri bo muri izo mpunzi, gikomeretsa abantu benshi nubwo nta mubare uratangazwa.
Ibi byongeye gutuma mu mujyi wa Goma, haba ubwoba bwinshi, nk’uko bikomeje kuvugwa n’abaturage baturiye uwo mujyi.
Umwe mu banyamakuru bakurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Justin Kabumba, yatangaje ko muri uyu mujyi wa Goma, hongeye kuba ubwoba bwinshi, ndetse avuga ko hari ubuhamya yahawe n’abaturage bahamya ko ibisasu byatewe i Mungunga byangirije byinshi harimo n’amazu y’impunzi ko kandi hapfuye abana b’impunzi
Umutwe wa M23 wo, ubibinyujije ku muvugizi wayo mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yashize inyandiko hanze ashinja ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa kuba aribo bagabye biriya bitero mu baturage baturiye i Mugunga.
Yagize ati: “Ibyaha byo mu ntambara byakozwe muri iki Gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu i Goma, bikozwe n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa. ARC/M23 yamaganye ibyo bikorwa bibi by’ingabo za Tshilombo.”
Kanyuku yaboneyeho no kumenyesha abaturage ba sivile ko umutwe wa M23 wo ugamije kurinda no kurwanirira abaturage n’ibyabo, ko kandi uzirukana ingabo z’abagome.
Ibyo bibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize, hari habaye urugamba rukomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Iyo mirwano yasize M23 y’igaruriye ibindi bice birimo na Ngungu ndetse na Murambi n’ibindi bice byo mu nkengero zaho.
MCN.