Byiswe ko u Mujyi wa Uvira, uherereye muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, kariwo ugira umwanda mwinshi kuruta indi Mijyi yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi byanditswe n’urubuga rwa ‘Lemera News,’ rukorera kuri Facebook. Umwanditsi wuru r’ubuga ya byanditse kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki 17/12/2023, aho yagize ati: “Uvira, u Mujyi w’u mwanda mwinshi kuruta ahandi hose muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Yakomeje avuga ati: “Tubifurije igitondo cyiza cy’umugisha, kuriki Cyumweru yemwe banyabuvira.”
Nyuma y’uko uriya mwanditsi yanditse akoresheje ururimi rw’igiswahili, aba mu kurikira batangiye guterana amagambo ahanini bavuga ko abatera umwanda muri Uvira, ari Abapfulero bavukamo ‘Justin Bitakwira Bihona,’ wigezeho kuba minisitiri w’iterambere, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Justin Bitakwira, azwiho gukoresha amagambo asesereza abo mu bwoko bw’Abatutsi ba banyekongo ndetse akunze no kwibasira leta ya Kigali.
Muri bamwe bateranye amagambo kuri urwo rubuga harimo uwitwa Gervin Baila, yanditse muri komenti, ati: “Abapfulero nibo batera umwanda muri Uvira. Burimunsi bagira ibyo bangiriza.”
Yakomeje avuga ati: “Abapfulero ni abantu babi kandi nibabi bihebuje.”
Hakurikiye uwitwa Mutula Simeo, uvuka mu Bapfulero, yahise yiyama umuntu wese utuka Abapfulero, ati: “Ubugome bwanyu turabuzi mu girira Abapfulero, ariko ibyo mukora bizabagaruka. Ndahamya neza ko bizabagirira ingaruka.”
Bruce Bahanda.