
Bitunguranye u bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), ba ku biswe n’inkuba i Goma, nyuma y’uko kuri uy’u wa Kane, tariki ya 23/11/2023, byari biteganijweko bashingura u mubiri wa Captain Kabongo Gisore Rukatura, w’ishwe n’Ingabo za RDC bafatikanije n’abaturage bamwica bakoresheje ku mutera amabuye barangije bara mutwika kuya 09/11/2023. Ubu abari bagiye kumushingura batunguwe n’uko bageze i Katindo ahari u murambo we barawubura.
Iy’inkuru iremezwa n’u muryango wa Captain Kabongo Rukatura, aho umwe wo mu muryango we yabwiye Minembwe Capital News ati: “Nk’uko byari biteganijwe uyumunsi nibwo u muryango n’inshuti twari kuja gusezereho bwanyuma umurambo wa Captain Kabongo Rukatura.”
Yakomeje avuga ati: “Leta ya Tshisekedi yongeye kutubabaza kubona ngo u murambo urabuze . Biratangaje!”
Byavuzwe ko ubwo bari bagiye gutora umurambo muri Morgue, mu bitaro biherereye muri Quartier ya Katindo, basanze u murambo ntawo! Ba bajije impanvu umurambo utaboneka abashinzwe kurinda imirambo ba basubiza ko u murambo washinguwe n’abakozi ba leta ya Kinshasa .
Tu bibutseko Captain Kabongo, ari mu basirikare benshi ba Banyamulenge bishwe bazira ukobasa mbese bazize ubwoko bwabo abatutsi.
Bibaye mugihe kandi mubice bya Kitutu, homuri teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, Maï Maï yasezeranije ko hatazigera hagera Abatutsi ngo mugihe bahageze bazicwa urupfu rubi.
Bruce Bahanda.