
Umunyemari Elon Musk, ukuriye Soseyete izwi Kwizina rya “Neuralink Corporation,” Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zayihaye uburenganzira bwo gutangira gukora ubushakashatsi bugamije guhuza imikorere y’ubwonko bw’abantu na mudasobwa.
Kuruyu wagatanu Tariki 26.05.2023, nibwo iyi Sosete ya Neuralink Corporation, yatangaje ko yemerewe n’Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Amerika gutangira gukorera ubu bushakashatsi ku bantu.
Ubu bushakashatsi mugihe bugenze neza, biteganyijwe ko iri koranabuhanga rya Neuralink Corporation rizafasha mu koroshya imikoranire hagati y’abantu na mudasobwa.
Nk’igihe ushaka kwandika ikintu kuri mudasobwa ntibizaba bikiri ngombwa ko ukoresha intoki zawe, ahubwo uzajya ugitekereza gusa ubundi mudasobwa ihite icandika.
Ku bijyanye na telefone ho nk’igihe ushaka guhamagara umuntu ntabwo bizajya bigusaba gukanda ahantu aho ariho hose, ahubwo uzajya utekereza gusa kuri icyo gikorwa telefone yawe ihite icandika.
Kugira ngo iyi mikoranire y’ubwonko bwa muntu na mudasobwa ikunde, biteganyijwe ko ubyifuza azajya ashyirwa mu mutwe akuma (Chip) kazajya gahuza ubwonko bwe na mudasobwa.
Neuralink Corporation itangaza ko mu gushyira aka kuma mu mibiri w’umuntu hazajya hifashishwa ‘robots’ kugira ngo hirindwe amakosa ashobora gukorwa n’abantu.
Nyuma y’amasaha make ‘Neuralink Corporation’ yemerewe gutangira gukorera ubu bushakashatsi ku bantu, yahise itangiza igikorwa cyo kwandika abifuza kubukorerwaho.
Uretse koroshya itumanaho, biteganyijwe ko iri koranabuhanga rizajya ryifashishwa no mu buvuzi ku buryo rishobora gufasha abantu bafite ubumuga butandukanye barimo n’abari barahumye ku buryo bishoboka kongera kubona.